Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Volleyball :u Rwanda rwatangiye rwitwara neza mu gikombe cya Afurika

Irushanwa r’igikombe cya Afurika kirimo kubera mu Misiri,u Rwanda rwitwaye neza aho byitezwe ko rushobora no kuzegukana igikombe.


Ikipe y’igihugu ya Volleyball yatsinze umukino wayo wa mbere ku maseti 3-0 Tchad mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika kiriho kibera mu Misiri.

U Rwanda rwatsinze iseti ya mbere ku manota 25-20, iya kabiri ku manota 25-21 ndetse niya gatatu ari nayo ya nyuma ku manota 25-15.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Hatumimana Christian uri kumwe n’ikipe y’igihugu mu Misiri yabwiye itangazamakuru ko muri iri rushanwa nta kipe yoroshye irimo ariko ku ruhande rw’u Rwanda ikipe ya Tchad ntiyigeze ibagora na gato.

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzahura na Botswana tariki ya 23 aho ruramutse rutsinze rwahita rubona itike yo gukina ¼ kirangira aho muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri.

Umukino wa gatatu uzaba tariki ya 24 Ukwakira aho u Rwanda ruzacakina na Algeria akaba ari nawo mukino wa nyuma wo mu matsinda ikipe y’igihugu izaba ikinnye.

Indi mikino yabaye ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’igikombe cy’afurika kiriho kibera mu mujyi wa Cairo, Ghana yatsinze Kenya amaseti 3-0 naho Algeria itsinda amaseti 3-0 Bostwana.

Ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya mbere, ikazahura niyabaye iya kabiri mu itsinda rya Kane (u Rwanda rurimo).

Mu gihe ikipe ya kabiri mu itsinda rya mbere izahura n’ iyabaye iya mbere mu itsinda rya kane.

Amakipe y’ibihugu yitabiriye iri rushanwa ni 14 aho atatu ya mbere azabasha kubona itike yo kwitabira gikombe cy’isi kizaba umwaka utaha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X