Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuriro uragurumana:Social Mula arashinja umunyamakuru Muremba gushaka kumusenyera umuryango

Social Mula n’umunyamakuru Isiaq Muremba ntibarebana neza nyuma y’uko uyu muhanzi avuze ko uyu musore yatangiye kwinjirira umuryango we ngo awusenye abinyujije mu mwuga we w’itangazamakuru.

JPEG - 31.9 kb
Isiaka Muremba ushinjwa kwibasira Social Mula

Ibi ahanini byashinzweho agati kuri iki Cyumweru taliki 22 Ukwakira 2017 mu kiganiro Sunday Night Muremba akorana na bagenzi be,ubwo umubyeyi wa Social Mula yaganiraga nabo maze akavuga ko akeneye Televiziyo kugirango ajye abasha kureba neza umuhungu we.

Mu kanya gato Muremba yahise abwira abakunzi ba Sunday Night ko batangira umusanzu wo kwegeranya inkunga maze bakagura iyo Tv uyu mubyeyi nawe akajya abasha kwihera amaso umuziki muri rusange by’umwihariko Social Mula bamwe ntibanazuyaza barabishyigikira .

Ubwo uyu muhanzi yaritaga mu gutwi,yabaye nk’utabyakiriye neza bisa nk’aho bibaye rwaserera maze yikoma uyu munyamakuru avuga ko umubyeyi we adakeneye televiziyo ahubwo ngo ni uburyo ashaka gukoresha amusenya dore ko ngo atari ubwa mbere amwibasiye kugirango amushyireho ubusembwa.

Mu kiganiro Social yagiranye na Imirasire.com ku murongo wa Telefoni,yavuze ko kuba Muremba yabwiye abantu ngo bakusanye amafaranga bagure iyo tv,ari uburyo bwo gushaka kumvikanisha ko ntacyo amariye umuryango we.Ibi abihuza no kuba ngo ayo mafaranga hari abandi yakagenewe kuko ngo umubyeyi we afite ibindi yagakeneye bitari ibyo.

Yagize ati"Wangu njye sinshaka no kubivugaho byinshi,Uwo munyamakuru sinzi icyo anshakaho,yagiye mu rugo akorana ikiganiro n’umubyeyi wanjye ku byerekeye ubuzima bwanjye nkiri muto,ibyo bindi rero sinzi aho byaturutse."

Social Mula n’umubabaro mwinshi,avuga ko Muremba yakoze ibi byose ari ukugambirira kumusebya no kwivanga mu by’umuryango bitamureba,yongeraho ko kandi atari ubwa mbere abikoze kuko ngo ahora amwibasira.

Aha yatanze urugero ko mu minsi ishize yavuze ko umuziki we ugenda ukura nk’isabune.Uretse we ngo hari n’abandi bahanzi usanga uyu munyamakuru agendaho ashaka kubivangira mu buzima agambiriye kubazimya.

Ku ruhande rwa Isiaq Muremba,avuga ko kuba ikiganiro Sunday Night cyashyizeho iyo gahunda yo gufasha uyu mubyeyi kubona Televiziyo nta makosa yakoze kandi ngo Social ntibimureba kuko nyiri ubwite ari we wabibisabiye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

titi - 30/10/2017 saa 03:46

Yewe ubuse wowe usuye umubyeyi kujyirango ubaze amakuru yumuhanzi akiri muto bakakwisabira ubufasha ni kibazo ukuri kuryana mumatwi mujye mwita kumiryango yanyu kuko niyo yambere birababaje kubona umubyeyi asaba tv kd uhari isubireho nabandi nkawe
Kanda hano umusubize

Rwema - 30/10/2017 saa 02:57

Social Mula ibi yabivugishijwe n'isoni. Umunyamakuru se ikosa yakoze ni irihe ko ikiganiro nagikurikiye?
Kanda hano umusubize

Salom I Ngozi Burund - 28/10/2017 saa 07:32

Nanje Nkumurundi Akund Umuziki NyaRwanda Ndaneguye Icyiyumviro Kibi Cya Muremba.Nareke Mula Wacu Yamamare Numunt W'umugabo.Big Up Mula Wacu.
Kanda hano umusubize

Lina - 28/10/2017 saa 04:33

Mulemba nta kosa na rimwe afite kuko nyina wa S. Mula niwe wisabiye pe. S. Mula ndamufana ndamwemera pe gusa sinamushyigikira mumafuti. Just niba adashoboye gufasha mama we nareke ababishoboye bakabikora. icyo navuga kuri Mulemba nuko yagiye kuvugana nanyina wa S. Mula atanabibwiyeho Mula. Murakoze
Kanda hano umusubize

umviraho jean - 27/10/2017 saa 19:19

mulemba ,ntabwo uri jama kabisa.nanjye inkuru narayibonye,ariko se iyo mukora inkuru utabanje gu cutting ibitari ngomba ,kweri isango muba muyisebya.ugaterura inkuru yose uko yakabaye.mushake abakozi bazajya babatunganyiriza amashusho.ese ubu ushinzwe ibiganiro yaragushimye cg
Kanda hano umusubize

jeanette - 27/10/2017 saa 01:18

muremba yararengereye rwose nakwumvaga nkagirango uri serieux naho ntabuserieux bwawe gusa uzasabe social mula imbabazi waramuhemukiye rwose kndi ntuzabyongere
Kanda hano umusubize

tuyishime jeanmarie - 26/10/2017 saa 19:04

kbsa uwo mutipe ni feck peeeeee nawe niyishyire murugero nku rwa social buka mubaho. kbsa ntago ari byiza
Kanda hano umusubize

Damascen - 26/10/2017 saa 06:52

Ndabanza ngaye abatanze ibitekerezo bitukana muremba na bagenzibe ntakosa bakoze kuko njyewe ikiganiro naragikurikiye nyina wa social ni we wasabye ubufasha bwokubona tv kugirango ajye areba umuhungu we kuri tv impamvu muvugako yibasira abahanz ni iyihe ibiganiro bye ndabikurikira ntabwo ahishyira ibifuti social ibyavuga byose yabitewe nikimwaro cyo kumva nyina asaba tv bigaragarako we byamunaniye nareke bayimugurire.
Kanda hano umusubize

Jojo - 25/10/2017 saa 06:21

Mulemba, gushyanuka bibi cyane. Nawe uwakwinjirira yakujonjora bigatinda.
Kanda hano umusubize

muzehe - 25/10/2017 saa 05:38

ubwose we nyina arayifite ra? cg ibyo mula azajya akorera maman we ajye agucaho tel wabonye aricyo maman we yaba akeneye? wazashatse inkunga yo kujya gusura abarwayi cg abandi babaye
Kanda hano umusubize

Fina Raine - 24/10/2017 saa 14:37

icyo nkundira abanyarda ukur kubarya mumatwi Uwo mubyeyi yangiye gusaba tv arko asetse!!! niba mula atarabyitayeho mureke ababishoboye babikore
Kanda hano umusubize

- 24/10/2017 saa 14:05

iryo nifitina muremba we ntabwo numvako aringombwa ko wowe ugurira Tv mama social uzayigurire bene wanyu batayigira murezi Social wowe kora rekana na raumors kbsa
Kanda hano umusubize

- 24/10/2017 saa 14:05

iryo nifitina muremba we ntabwo numvako aringombwa ko wowe ugurira Tv mama social uzayigurire bene wanyu batayigira murezi Social w
Kanda hano umusubize

Mamy - 24/10/2017 saa 12:20

Uyu munyamukuru ntakigenda ubuse kko mubyo yize harimo no gusebanya ngo umuziki we uraterimbere nkisabune? Nawe umwuga wawe urazamuka nka bougie. Uziko ugira ubusutwa buruta ubw'abagore
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain China road - 24/10/2017 saa 10:31

igitekerezo cyange mwacyanze ? sawa .Nange sinzongera gusoma ibyanyu nigiriye kuri Rushyashya na Igihe
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain China road - 24/10/2017 saa 10:03

Abarwanya social turabazi sha . Jyewe uyu mwana niwe muhanzi nemera ureke ba bandi birirwa bavuza induru basakuza gusaaaaaaa Social ni umusore udasamara acisha make agira injyana nziza agira indilimbo zifite ubutumwa pe si nka babandi bapfa kuvuga ibyo babonye batanafitiye ubusobanuro . Sha social never give up umwana wanzwe niwe ukura buriya uriya munyamakuru yahawe akantu ngo akwibasire ntibazi ko ahubwo bari kukwamamaza . Jye nakumenyeye mu Bugarama kwa Bernadette ariko nahise ntangira kwita ku bihangano byawe numva ni Sawa erega shahu Abanyakigali ni danger!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain China road - 24/10/2017 saa 10:03

Abarwanya social turabazi sha . Jyewe uyu mwana niwe muhanzi nemera ureke ba bandi birirwa bavuza induru basakuza gusaaaaaaa Social ni umusore udasamara acisha make agira injyana nziza agira indilimbo zifite ubutumwa pe si nka babandi bapfa kuvuga ibyo babonye batanafitiye ubusobanuro . Sha social never give up umwana wanzwe niwe ukura buriya uriya munyamakuru yahawe akantu ngo akwibasire ntibazi ko ahubwo bari kukwamamaza . Jye nakumenyeye mu Bugarama kwa Bernadette ariko nahise ntangira kwita ku bihangano byawe numva ni Sawa erega shahu Abanyakigali ni danger!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Kanamugire Sylvain China road - 24/10/2017 saa 10:03

Abarwanya social turabazi sha . Jyewe uyu mwana niwe muhanzi nemera ureke ba bandi birirwa bavuza induru basakuza gusaaaaaaa Social ni umusore udasamara acisha make agira injyana nziza agira indilimbo zifite ubutumwa pe si nka babandi bapfa kuvuga ibyo babonye batanafitiye ubusobanuro . Sha social never give up umwana wanzwe niwe ukura buriya uriya munyamakuru yahawe akantu ngo akwibasire ntibazi ko ahubwo bari kukwamamaza . Jye nakumenyeye mu Bugarama kwa Bernadette ariko nahise ntangira kwita ku bihangano byawe numva ni Sawa erega shahu Abanyakigali ni danger!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Imfurayiwano - 24/10/2017 saa 09:21

Mulembaaa ni feke kbs ibyo ntibyamurebaga ahoo yarashyanutse kbs
Kanda hano umusubize

fred - 24/10/2017 saa 03:09

njye ndumva rwose uwo munyamakuru haricyo yaragamije kitaricyiza kuri social usibyeko njya numva na analyse ze kuri radio ntanubwenge buba barimwo ntabwo arumunyamwuga.gusa icyo nabwira social nukwihangana burya iyo utera imbere baravuga ntibikaguce intege ahubwo jyurushaho gukora cyane
Kanda hano umusubize

murindwa sam - 24/10/2017 saa 02:50

Ariko nuko ukuri kuryana ariko Muremba nta kosa yakoze kuko Mamma wa social Mula yisabiye TV numva ntacyo yamwongereyeho none se Mula we kuki adacyemura icyo kibabazo ko cyoroshye kugeza umubyeyi we asaba TV umunyamakuru umunyamakuru ntakosa afite
Kanda hano umusubize

Mamy - 24/10/2017 saa 12:23

Kki yivanga mubitamureba? Ubuse Ari nyoko wakoze biriya wamushima cg washima uwo munyamukuru?
Kanda hano umusubize

hey - 23/10/2017 saa 21:43

ese Mulemba we ibaze nawe ari nyoko wabyitwaramo ute? ese wibwirako byamunaniye kuyimugurira? ese niba ntaniyo amuguriye bikurebaho iki ko ibyari bikujyanye warubibonye? isyiiiikiii weeeee abaryogo niko mwabaye gusa wigaye nkumugabo uziko uvuga nkuwambaye ijipo. nukubona ugenda. kdi aramafaranga yibyubaka ntiwavuga bayateranye. vana ububwa aho mlezy winsebya kbs nta mu muslim urangwa nishyari
Kanda hano umusubize

antony - 23/10/2017 saa 18:33

kariya gahungu karashyanuka@isiaq mulemba nubwo bwose abasore bino minsi badukanye umuco wo kwirengangiza aho baba bakomoka #BibiCyane
Kanda hano umusubize

- 23/10/2017 saa 18:33

kariya gahungu karashyanuka@isiaq mulemba nubwo bwose abasore bino minsi badukanye umuco wo kwirengangiza aho baba bakomoka #BibiCyane
Kanda hano umusubize

Ni poa - 23/10/2017 saa 16:22

Nukuri najye narabibonye birambabaza Kujya mucyaro kubaza maman wumuntu Utamubajije A+ umusore mujyenzi wowe muri mukijyero kimwe ese nkubaze nkawe GoNi Mubemba niba go ni mulemba wagaye Mula uri uhuhe ko nabonye nawe ucyambara SAVICO kdi mura narabobye asobanutse azi kwambara ADIDAS wangu ahubwo niwowe 5wakabaye ukeneye ubufasha kuko nabonye uturuka ruguru wamugani wabarundi svp ntimukinyoge kbs
Kanda hano umusubize

Dj Nem™G - 23/10/2017 saa 15:29

nange ngaye uwo munyamakuru ntanagito bimurebaho kuko niyo byaba kuyigura ndakeka Lambert(mula)atabuze ayo kugura TV rwose uwo munyamakuru ndumva aho ntakazi yakoze rwose yigaye ,erega kwitwa umunyamakuru sugupfa kuvuga nibidashingaaa ,aramutabariza seee ashinzwe iki kwa social??
Kanda hano umusubize

babou - 23/10/2017 saa 11:43

ariko abanyamakuru harahantu nabo bakoribintu bisankaho arukwibasira abahanzi ubwo se washakaga kumvikanishako mama wa social arumukene cyangwa ahubwo mbonarugushaka kumuvanamo amagambo kugirango usebye social uwariwe wese yabyumva ntago ari byiza kabsa
Kanda hano umusubize

nana - 23/10/2017 saa 10:35

oya rwose muremba arakabya, arashaka kuzimya social mula kandi naho amafi yaguruka social mula forever, never giv up,my mula!!!!
Kanda hano umusubize

nana - 23/10/2017 saa 10:31

oya rwose muremba arakabya, arashaka kuzimya social mula kandi naho amafi yaguruka social mula forever, never giv up,my mula!!!!
Kanda hano umusubize

uwase didine - 28/10/2017 saa 12:25

oyo rwose ntimugashyigikire amafuti niba yarabivuze arukuri thanks ntamuhanzi nkuriya ugomba kuba atagira icyo amarira Mma we yaba arumuco mubi kd nabandi barebereho kd niba umunyamakuru nawe abeshya bamukorere dosie
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X