Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Indirimbo "Thank"ya Tom Close na The Ben yashyize igororo abatabaherukaga muri Gospel

Umuhanzi Tom Close na mugenzi we The Ben ubusanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyize hanze indirimbo bise Thank you iri mu zo guhimbaza Imana.


Aba basore uretse kuyishyira hanze mu buryo bwa majwi,yasohakanye n’amashusho yayo,aho byatumye abakurikiranira hafi ibya Gospel yashimye iki cyemezo bongera gushira inyota.

Ni nyuma y’uko aba bombi bakiri ku ntebe y’ishuri baririmbaga mu makorali atandukanye ariko bageze hagati batangira gukora indirimbo benshi bise iz’izisi kugeza ubwo The Ben yerekeje muri Amerika undi nawe agakomeza ibyerekeye ubuvuzi nyuma yo gusoza amashuri.

Aba basore bamenyekanye nk’abavandimwe bagitangira umuziki, bashyize hanze iyi ndirimbo igizwe n’amajwi n’amashusho.

Tom Close avuga ko iyi ndirimbo ‘Thank You’ yayikoze kugira ngo azamure amashimwe ku mana yamugejeje kuri byinshi birimo kuba agihumeka.

Ati “Iyi ndirimbo twayikoze dushaka gushimira Imana ibyo igenda idukorera byose mu buzima bwa buri munsi haba mu iterambere ndetse no kuba umuntu agihumeka umwuka w’ abazima aba ari byo gushimira Imana.”

Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’icyongereza, The Ben na Tom Close bagenda bagaruka ku bikorwa bagiye bageraho birimo gutsinda ibizamini mu mashuri, gutera intambwe mu rugendo rw’ubuzima, bakavuga ko bashima Imana uyu munsi no mu gihe kizaza.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe n’inzu itunganya umuziki ya Monster Records, amashusho atunganywa na producer Meddy Saleh.

Cyokora abakurikiranira hafi iby’umuziki nyarwanda hari abavuga ko injyana y’iyi ndirimbo yaba yakomowe kuri imwe mu ndirimbo z’umuhanzi Davido wo mu gihugu cya Nigeria.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

karisa fred - 28/10/2017 saa 08:15

mukomerezah too
Kanda hano umusubize

karisa fred - 28/10/2017 saa 08:12

bakomerezaho abobasaza too
Kanda hano umusubize

Festo - 28/10/2017 saa 08:05

ubu ashatse kuvugako aribobashishura,bonyine, nambwire.
Kanda hano umusubize

murenzi Jaques - 27/10/2017 saa 03:23

ndumva bari ishuti cyane kabisa barakaze abo basaza
Kanda hano umusubize

Festo - 28/10/2017 saa 07:55

Nanjye Nuko Musaza.
Kanda hano umusubize

- 25/10/2017 saa 06:35

sodha 0810040740
Kanda hano umusubize

Amin - 24/10/2017 saa 16:13

Ndabagaye aba bahanzi ubuse muyita iyanyu. Phyno nuko atenda kubamenya. U did nothing kabisa
Kanda hano umusubize

IRADUHAYE PATIENCE - 24/10/2017 saa 09:25

ndumva arama hommy kuva kera
Kanda hano umusubize

- 23/10/2017 saa 12:58

Ariko izi ngirwa bahanzi zacu zizamenya gukora Music ryar? Iyi ni indirimbo yitwa Fada fada yumu Nigeria witwa phyno Barayishishuye uko yakabaye Ibi nibyo dj Adams ahora avuga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X