Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Volleyball:u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Botswana rukatisha itike ya 1/4

Nyuma y’uko u Rwanda rwari rwatsinze Tchad ku mukino ubanza,kuri ubu rwongeye gutsinda Botswana bituma ikizere cyiyongera.

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yabonye itike ya ¼ cyirangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika kibera mu mujyi wa Cairo mu Misiri nyuma yo gutsinda amaseti 3-0 Botswana.

Ikipe y’igihugu yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-19, n’iya kabiri ku manota 25-18 n’iya gatatu ari nayo ya nyuma ku manota 25-17.

Umukino wa gatatu u Rwanda rurakina na Algeria ikipe ibasha gutsinda irahita iyobora itsinda rya kane.

Ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya mbere, ikazahura n’iyabaye iya kabiri mu itsinda rya kane (u Rwanda rurimo).

Mu gihe ikipe ya kabiri mu itsinda rya mbere izahura n’ iyabaye iya mbere mu itsinda rya kane.

Indi mikino uko yagenze Tunisia yatsinze amaseti 3-0 Kenya naho Algeria 3-0 Tchad.

U Rwanda si ubwa mbere rugiye guhura na Algeria kuko mu mwaka wa 2011 Algeria yasezereye u Rwanda muri ½ ku maseti 3-0 mu mikino Nyafurika (All African Games).

Iri rushanwa ryabereye muri Mozambique, indi nshuro ni muri 2014 Algeria yatsinze u Rwanda amaseti 3-0 mu irushanwa ryo guhatanita igikombe cy’Isi irushanwa ryaberega muri Cameroun na 2015 mu irushanwa rya “All African Games” ryabereye muri Congo Brazzaville Algeria yatsinze amaseti 3-2 u Rwanda ndetse ni na yo yegukanye iri rushanwa.

Amakipe y’ibihugu yitabiriye iri rushanwa ni 14 aho atatu ya mbere azabasha kubona itike yo kwitabira gikombe cy’isi kizaba umwaka utaha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

murenzi Eugene - 26/10/2017 saa 07:00

Urwanda tururi inyuma ni rujye mbere, bazakoreshe ubuhanga bakoresheje batsinda andi makipe(Botwana na Tchad) na Algeriya bazayivugane! Nubwo iyo kipe ya batayifiteho amateka meza ariko siko bizahora. Bazinyare mu isunzu nkuko abanyarwanda babivuga. Kandi bazababwirengo " burya si buno". Tubifurije kudatinya kandi intsinzi izatahe mu rwa Gasabo.
Kanda hano umusubize

murenzi Eugene - 26/10/2017 saa 06:40

Urwanda tururi inyuma ni rujye mbere, bazakoreshe ubuhanga bakoresheje batsinda andi makipe(Botwana na Tchad) na Algeriya bazayivugane! Nubwo iyo kipe ya batayifiteho amateka meza ariko siko bizahora. Bazinyare mu isunzu nkuko abanyarwanda babivuga. Kandi bazababwirengo " burya si buno". Tubifurije kudatinya kandi intsinzi izatahe mu rwa Gasabo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X