Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuzamura urwego rwa Cinema nyarwanda byatangiye kunyuzwa mu iserukiramuco

Kuzamura umwuga wa Cinema nyarwanda bikomeje kwitabwaho binyuze mu iserukiramuco aho kuri ubu bamwe mu babifite mu nshingano bakomeje kwifashisha n’amahanga kugirango uyu mwuga urusheho kunozwa.

Iryo serukiramuco ryatangiye kuri uyu wa mbere, rikaba rizamara icyumweru, guhera ku itariki 23 Ukwakira kugeza kuri 29 Ukwakira 2017.

Muri iryo serukiramuco hazaba amahugurwa agamije kuzamura urwego rw’abakora filime bo mu Rwanda nk’uko bytangajwe na Eric Kabera, umuyobozi wa Kwetu Film Institute ari nayo itegura iryo serukiramuco.

Muri iryo serukiramuco kandi, bazerekana filime zizaba zivuye hirya no hino ku isi nk’uko Kabera yabitangaje.

Yagize ati “Gahunda dufite uyu mwaka ni ukwerekana filime zavuye hanze, hari izavuye muri Amerika, mu Buyapani, mu Bushinwa cyane cyane ni zo tuzerekana.”

Biteganijwe ko hazerekanwa filime zose hamwe zigera kuri 50, zikaba zizerekanirwa ahantu hanyuranye harimo kuri Marriot Hotel ari naho iserukiramuco rizafungurirwa.

Ahandi iryo serukiramuco rizabera ni kuri Kigali Public Library, kuri Kwetu Film Institute, Club Rafiki, i Musanze n’i Rubavu.

Intego nyamukuru ya Rwanda Film Festival ngo ni ukuzamura sinema Nyarwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo bikubiyemo kuzerekana filime Nyarwanda muri iryo serukiramuco ndetse no guhuza abakora filime mu Rwanda n’abo hanze yarwo mu rwego rwo kwagura ubumenyi no kubasha kwinjira ku isoko mpuzamahanga.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X