Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

CAF ikomeje kugirira Abanyarwanda icyizere yongera mu boyobozi bwayo abandi babiri

Mu gihe mu minsi mike ishize hari abanyarwanda babiri bashyizwe mu buyobozi bwa CAF,hari abandi biyongereyeho bitanga icyizere cy’uko umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje guhabwa agaciro.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle hamwe n’umunyamabanga we Uwamahoro Tharcille Latifah, bashyizwe muri za Komisiyo zigize impuzamashyirahamwe y’umupura w’amaguru muri Afurika CAF.

JPEG - 176.4 kb
Nzamwita Vincent De Gaulle

Aba bayobozi bombi bemejwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, bazamara manda y’imyaka ibiri bakora imirimo bashinzwe n’iri shyirahamWe.

Nzamwita Vincent De Gaulle, yashyizwe muri komisiyo ishinzwe gutegura igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu gihugu, CHAN, aho ari umwe mu banyamuryango 26 bagize iyi komisiyo iyobowe n’umunya-Liberia Hassan Musa Bility.

Ku rundi ruhande, Tharcille Uwamahoro usanzwe ari umunyamabanga wa Ferwafa we yahawe umwanya wo kuba umunyamuryango muri komisiyo ishinzwe gutegura umupira w’abagore, komisiyo iyobowe na Isha Johansen wo muri Sierra Leone, aho yungirijwe na Lydia Nsekera wo mu Burundi.

JPEG - 100.5 kb
Uwamahoro Tharcille Latifah

Aba bakaba basanze uwahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’umpira w’amaguru mu Rwanda Ntagungira Celestin Abega ndetse n’uwigeze kuba vice perezida w’iri shyirahamwe Celestin Musabyimana na bo baherutse guhabwa imyanya muri CAF.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X