Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Hadi janvier umwe mu bari inkingi za mwamba ntiyagaragaye ku rutonde rw’abazakina tour du rwanda

HADI Janvier wari umaze igihe ayoboye bagenzi be muri team Rwanda ntabwo yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi cumi na batanu (15) bazitabira tour du Rwanda.


Uyu musore kandi yagiye agira ibihe byiza mu myaka yashize aho yari aherutse gutwara umudali wa zahabu muri Championa d’afrique yaberaga muri Congo Brazaville akabona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino Olympic aho iyo tike yaje guhabwa Niyonshuti Adrien bitashimishije Hadi ndetse bikavugwa ko arimwe mu ntandaro zateye uyu musore gusezera nubwo nyiri ubwite atahamije ko ariyo mpamvu yabimuteye.

Nyuma yo gutangaza ko asezeye ku mukino w’amagare yagiye atangaza ibintu bitandukanye bitakiriwe neza n’abayobozi ba Ferwacy gusa mu minsi ishize Hadi janvier yasabye imbabazi aranazihabwa nyuma guhabwa imbabazi n’umwe mu bantu bari bitezwe muri Tour du Rwanda cyane ko we yemezaga ko ahagaze neza.

Ku munsi w’ejo ubwo hasohokaga urutonde rw’abasore 15 bagize amakipe atatu ariyo Team Rwanda, Amies sportif , Benediction club. Uyu musore ntago yagaragaye kuri urwo rutonde gusa ibi bitatunguranye cyane nubwo abakurikirana uyu mukino bo bumvaga yarakwiye kugaragara kubera uburambe bwe muri iri rushanwa ko yari kugira icyo yafasha bagenzi be biganjemo abakizamuka.

Gusa abasore barimo ALELUYA Joseph, MUGISHA Sammuel na NDAYISENGA Valens bahabwa amahirwe cyane yo kwegukana iyi tour du Rwanda bazakinira amakipe yabo basanzwe bakinamo.

Team Rwanda

1. NSENGIMANA Jean Bosco

2. UWIZEYE Jean Claude

3. BYUKUSENGE Patrick

4. UKINIWABO Rene Jean Paul

5. MUNYANEZA Didier

Benediction Club

1. HATEGEKA Gasore

2. RUBERWA Jean

3. UWIZEYIMANA Bonaventure

4. NDUWAYO Eric

5. NIZEYIMANA Alex

Amies Sportif

1. HAKIRUWIZEYE Sammuel

2. RUGAMBA Janvier

3. MFITUMUKIZA Jean Claude

4. UWINGENEYE Jimmy

5. TUYISHIMIRE Ephrem

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X