Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Igisabo n’abakobwa bahatana bongeye kwiyerekana imbere y’imbaga

Miss Uwase Hirwa Honoline uzwi nka Igisabo n’abandi bakobwa bahanganye mu irushanwa rya Miss Earth bongeye kwiyerekana imbere y’imbaga n’akanama nkemurampaka, ariko kuri iyi nshuro aba bakobwa nta birungo by’ubwiza bari bishyizeho.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2017 nibwo aba bakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi ,bahuriye mu gihugu cya Phillipine bongeye kwiyerekana biza gutuma umwimerere w’ubwiza bwabo ubahesha amanota yo kongera amahirwe yo kwegukana ikamba.

Kuva bagerayo batangiye guhatana mu marushanwa atandukanye aho kugeza ubu,Miss Uwase Honorine Hirwa uhagarariye u Rwanda nta kamba na rimwe aregukana.

Harabura iminsi mike ngo risozwe, hakomeje gukora amarushanwa atandukanye kugirango buri mukobwa akomeze kongera amahirwe yo kwambikwa iryo kamba.

Make up ‘Ibirungo abakobwa basiga ku maso,ku minwa, ku ngohe n’ahand’ (Pre-Judging Beauty of Face and Poise), ni mu byiciro bihesha amanota menshi banyampinga kuburyo amanota ye ashobora kuzamuka mu gihe gito.

Uzegukana ikamba azamenyekana ku wa 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay. Intego y’uyu mwaka ’ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi’.

Iri rushanwa rya Miss Earth rigira ibyiciro bitandukanye abitabiriye bahuriramo bagahatana, aribyo kwiyerekana mu mwambaro wa bikini, kwiyerekana mu mwambaro ugaragaza imiterere no kwiyerekana mu ikanzu ndende ari cyo giheruka naho Miss Igisabo nta mudali yahawe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

murenzi Jaques - 27/10/2017 saa 03:00

miss hirwa urimwiza cyane urarenze mbona nawu guhinga rwose mbona uteretse neza uriribagiza pe!
Kanda hano umusubize

Damascen - 28/10/2017 saa 04:18

Ko numva umutaka hose se! kandi akiri uwanyuma nta bwiza bwe mbonye
Kanda hano umusubize

murenzi Jaques - 27/10/2017 saa 02:55

nyampinga wacu ararenze mbona yitwara neza kuvahasi kugera hejuru aremye neza pe! kuva hasi ho sinakubwira ni mwiza pe
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 26/10/2017 saa 07:06

Igisabo cyacu, bazawuguhe cyangwa bawureke ariko urabaruta wongere ngo urabaruta kure ntaho muhuriye. Nabera nibwo nabona Umunyarwanda urushije isi yose bigaragara. Uyu mwana ni mwiza peee ndabarahiye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X