Monaco cosmetics

Ibikubiye mu masezerano ahagarika urubanza ku rupfu rwa Paul Worker byagizwe ubwiru

Hashize imyaka igera kuri ine umukinnyi wa Filme Paul Worker yitabye Imana ariko urupfu rwe ntirwavuzweho rumwe,aho bamwe bavuga ko yapfuye azize impanuka y’imodoka ariko abandi bakavuga ko ari uruganda rw’imodoka(Porsche) yari atwaye rubyihishe inyuma.


Ibi rero byaje gutuma umukobwa we Meadow Walker, ashinga urubanza n’iyo kompanyi ariko kugeza ubu amakuru agera mu bitangazamakuru akaba avuga ko uyu mukobwa yaba yashyize ku ruhande iby’urubanza.

springfieldnewssun ivuga ko uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yamaze kumvikana n’uru ruganda rw’abadage. N’ubwo ibikubiye mu masezerano y’ubwumvikane bwabo byakomejwe kugirwa ibanga, aba bombi bemeranyijwe ko iby’urupfu rudasobanutse rwa Paul Walker birekeraho gukurikiranwa.

Meadow yareze Porche muri Nzeri, 2015 avuga ko hari ibimenyetso ko se yaba atarahitanywe n’impanuka ahubwo ko kubera umukandara wari ufite ikibazo yaba yarahiye ari muzima yabuze uko asohoka mu modoka.

Yavugaga kandi ko iyi modoka ya Porsche Carrera GT uyu mugabo yapfiriyemo yari ifite amateka mabi ku bijyanye n’uko ikozwe n’abayitwara.

JPEG - 47 kb
Imodoka Paul Wolker yapfiriyemo

Paul Walker yitabye Imana mu mwaka wa 2013, akaba yari umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime yakunzwe na benshi ‘Fast and Furious’.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bebe - 30/10/2017 saa 03:19

Naramukundaga cyaneee pee.RIP Again PAUL WALKER gusa wamunyamakuru wandika nabi ntago ari worker ni Walker
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X