Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Safi akomeje gutera umugongo ibimuvugwaho we na Judith atera indi ntambwe azajya yibukirwaho

Nyuma y’uko havuzwe byinshi kuri Safi Madiba ahanini bishingiye ku cyemezo aherutse gufata cyo kurongora Judth,kuri ubu rero igikomeje kuvugwa ni umuryango uyu musore aherutse gushinga akawita "Madiba Foundation" aho ikigamijwe ari ugufasha abatishoboye.


kuri uyu wa gatatu taliki 26,mu Murenge wa Nyakabanda niho Safi n’abagize Madiba Foundation biganjemo ibyamamare bitandukanye bimenyerewe hano mu Rwanda nka Queen cha , Rwasa ndetse na Badrama usanzwe ahagarariye inyungu z’umuhanzi Marina,aho bahaye abaturage mutuelle de santé batuye mu kagali ka nyakabanda ya mbere.

Mu kiganiro kirambuye Safi yagiranye n’Imirasire.com yabajijwe byinshi kuri iyi gahunda n’icyo igamije maze agira ati" “ ni Madiba foundation mu rwego rwo kugirango izajye ifasha abatishoboye, abantu bagiye bafite ubuzima bugoye ni mu rwego rwo kugirango nyine tubafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi “

JPEG - 124.3 kb
Safi aha abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Safi yahakanye ko ibi ntaho bihuriye no kuba yaratangaje ko aziyamamariza kuba depite kubera ko iki ari igitekerezo amaranye igihe kinini gusa yabanje kwisuganya kugirango afashe abantu nubwo nubu atavuga ko afite ubushobozi buhagije kuri we yumva ko hari n’abandi bantu bashaka gufasha ariko badafite umwanya yaba ababa hanze ndetse no mu Rwanda ngo azabegera kugirango nabo bafatanye nawe.

Ibikorwa bye yabitangiriye I nyamirambo kuko igihe bazaga mu mujyi wa Kigali ariho bashyikiye ndetse abaturage baho bakabashyigikira mu buryo bukomeye ariko ngo gahunda ye nuko ibikorwa bye bizagera mu gihugu hose uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka kuri Safi ngo iki nicyo gihe cyo kuba yakora igikorwa cyiza gitandukanye n’indirimbo ndetse n’ibitaramo bagiye bakora harageze ko batekereza ku bantu bariho mu buzima bugoye.

Safi avuga ko icyambere ari ubuzima bwiza,bityo ko utabufite nta kintu yabasha gukora ikaba ariyo mpamvu nyamukuru bifuje guhera kuri iki gikorwa cyo guha abantu ubwisungane mu kwivuza gusa ngo hari nindi miryango basuye basanga hari ibindi bintu byinshi bakeneye bitari mituelle gusa nubwo aribyo bahereyeho.

Iki nigikorwa cyiza abafana ba Safi ndetse na Urbun boys bakiriye neza bemeza ko ibyamamare byose byagakwiriye kujya bitekereza ku batishoboye ndetse n’ibindi bikorwa bifitiye akamaro abaturage ndetse n’igihugu muri rusange.

Ilabobo – Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/10/2017 saa 07:11

Safi nakomerereze aho kuko ababashagutekereza kubantu batishoboye kdi bakagira icyobabafasha nibake, siba noguteravibimuvugwaho ni Imana izamuha umugisha
Kanda hano umusubize

- 29/10/2017 saa 07:09

Safi nakomerereze aho kuko ababashagutekereza kubantu batishoboye kdi bakagira icyobabafasha nibake, siba noguteravibimuvugwaho ni Imana izamuha umugisha
Kanda hano umusubize

gaga - 28/10/2017 saa 04:40

KO mutatubwiye umubare wa mutuel yatanze
Kanda hano umusubize

kz - 27/10/2017 saa 16:12

agiye guhugira kubyo bamuvuga ntiyabivamo
Kanda hano umusubize

Runyonga - 27/10/2017 saa 11:15

Muri Urban Boys hashobora kuba harimo ifaranga.
Kanda hano umusubize

Bora - 27/10/2017 saa 15:03

Muri urban boys cg kwa Safi?none c kino gikorwa ko ari icya Safi ni icya urban boys?uretse ko yagaragaje ubutwari kuko abifite bo ni benshi ariko ababasha gukora kiriya gikorwa ni ntabo kdi ayo yatanze suko yabuze ikindi ayakoresha so Safi komereza aho rata wime amatwi abavugavuga.
Kanda hano umusubize

twagirimana - 30/10/2017 saa 16:20

arimo ariko ntabwo arimenshi ibyo safi arigukora nibyiza murakoz
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X