Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Menya impamvu I-Sam ahora asingiza Bruce Melody


Umuhanzi nyarwanda I-Sam ufashirizwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Record akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Make me super star”, na “Undutira abandi” kuri we ngo afata Bruce Melody nka Kamana ke gatoya.{}

I-Sam watangiye umuziki we afasha abahanzi kurubyiniriro nka Urban Boyz na Bruce Melody kubera ijwi rye ryiza ryuje ubuhanga kuri ubu ngo nta muntu akunda cyane nka Bruce Melody.

Mu kiganiro na Imirasire yadutangarije impamvu nyamukuru yatumye avuga ko afata Bruce Melody nka ka Mana ke , aho yabize muri ayamagambo agira ati: “ ngwee natangiye umuziki numva ari nk’ibintu bitashoboka ko nagira ahomva nkagira naho ngera, ariko Bruce Melody yagiye amfasha aho yangiraga inama ndetse akanagenda ampuza n’abandi bantu bashobora kumfasha dore ko kandi indirimbo yange yambere ari Melody wayinyishyuriye maze nange mbasha kujya muri studio”

I-Sam kandi yavuze ko kuri ubu ashaka gukora ibintu bizatangaza abantu benshi aho yamaze kwemererwa na Mutesa umuyobozi mukuru wa Touch Record kumufasha ubuzima bwe bwose kuko ngo yamaze kumubona nk’umusore ushoboye kandi ushobora kuzamura amateka y’umuziki nyarwanda.

Kuri ubu I-sam ari gukorerwa na Producer ’’Evydecks’’ usanzwe ukorera muri Touch Record aho ari kumukorera indirimbo iteganyijwe kuzasohoka muri iyi minsi .

JPEG - 52.8 kb
producer Evydecks uri gufasha I sam

I-Sam yabajijwe impamvu atavuze Amag Theblack nk’umwe mu bantu bagiye bamufasha cyane ,maze avuga ko Amag Theblack nawe amushima ariko ko atamushima nkuko ashima Melody .

Nyamara ubusanzwe uyu muhanzi I-Sam bivugwa ko ashobora kuba ari muramu wa Amag Thebalck aho bivugwa ko umugore wa mbere wa Amag Theblack yari mushiki wa I-Sam.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaboss - 31/10/2017 saa 02:10

isam amamara msz
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X