Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Joseph Gakwaya wa Gospel ntarenganya abatandukira agakiza kuko bafite umubiri wa kimuntu


Joseph Gakwaya usengera mu itorero ryitwa "ijisho ry’umwungeri" wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Ngira inama” na “Ndashimimana” ndetse n’izindi ,yavuze ko kuba abahanzi ba Gospel batandukira agakiza bagakora ibinyuranye n’umurimo w’imana ko atabarenganya kuko ngo bafite umubiri wa kimuntu.

Ngo iyo bavuze abahanzi ba Gospel abenshi bumva abantu b’intungane cyane mbese batagira ibyaha ,ariko burya ngo kuko nabo ari abantu nk’abandi bose niyo mpamvu bagomba gukora ibyaha.

Ibi umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Joseph Gakwaya yabivuze mu kiganiro yagiranye na Imirasire aho yabivuze bitewe n’ikibazo umunyamakuru yaramubajije cy’uko ijyana ya Gospel muri ino minsi ihagaze maze asubiza agira ati: “injyana ya Gospel ntago ihagaze neza bitewe nuko ibyo abantu turirimba sibyo dukora abenshi, ariko biterwa nuko nyine dufite amaraso ya kimuntu”


Joseph Gakwaya yabitewe nuko hari abantu bamwe na bamwe batangiye kugenda bangiza injyana ya Gospel , aho umunyamakuru yamubajije nka bamwe muri iyinjyana nka Bosebabireba Theo wakunze kugenda avugwaho imco itari myiza ndetse na Aline Gahongayire , ariko uyu muhanzi Joseph yavuze ikibibatera ari uko ari abana babantu badafite ukwera kwagakiza k’Imana.

Joseph Gakwaya yavuze ko we mubuzima yemera umuhanzi Sergent Iyamuremye kuko ariwe muntu ugaragaza ugukiranuka cyane kandi yongeraho ko ari nawe wamuteye kuza mu njyana ya Gospel.

Yavuze ko nawe akora uko ashoboye kose maze agakora ibijyanye nibyo Imana ishaka ,aha ni aho agiye gutangiza ibikorwa byogufasha abatishoboye ndetse n’ibitaramo bitandukanye byo gufasha abakene muri rusange.

Gakwaya yasoje asaba abakunze be ndetse n’abakunzi b’indirimbo za Gospel gukomeza kubaba hafi no kubafasha muri ibyo bikorwa ari gutegura kuzakora.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alberto - 26/10/2017 saa 18:21

Unquestionably imagine tһat thɑt you stated. Yoսr favourite justification ѕeemed to be at thе web the easiest tһing to be mindful ᧐f. I say to you, I cеrtainly ցet annoyed whilst οther folks think aboսt concerns tһat they juѕt don't recognise aboսt. Υoս controlled tо hit the nail upⲟn the top as smartly as outlined out tһe entire thіng without һaving side effect , otһer folks could taқe a signal. Ꮃill ⅼikely be aɡain to gеt more. Tһank үоu my web ρage ... [http://banbongban.biz/ban-bong-ban-double-fish-df-233->http://banbongban.biz/ban-bong-ban-double-fish-df-233/]
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X