Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuki Meddy yasubiye muri Amerika ikubagahu adaherekejwe n’abo mu muryango we?

Umuhanzi Meddy yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuzenguruka tumwe mu duce tw’u Rwanda akora ibitaramo,ariko ntiyaherekezwa n’abo mu muryango ndetse inshuti ze zari iyanga,bitandukanye n’abamwakiriye ubwo yakandagiraga ku kibuga cya Kigali i Kanombe agarutse.

Impamvu ivugwa ku kuba ataherekejwe n’abo mu muryango we,ngo ni uko bari biteze ko azagenda kuri uyu wagatandatu taliki 28,haza kuba impinduka haboneka impamvu yatumye ahinduza tike y’indege agenda ku mugoroba wo ku wa kane taliki 26 Ukwakira 2017.

Mbere yo gusubira muri Amerika, Meddy yatemberejwe mu ndege za Akagera Aviation yerekwa ibyiza bitatse u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Rubavu,ibi ngo ni kimwe mu byo yagombaga gusorezaho urugendo rwe yari afite nk’uko byatangajwe n’imwe mu nshuti ze za hafi.

Yagize ati “Yaraye agiye ariko yari yabanje gutembera mu gihugu by’umwihariko i Rubavu.Abenshi ntabwo babimenye, nanjye yampamagaye ku munota wa nyuma agiye kurira indege. Namuherekeje ndi kumwe na mubyara we hamwe na Safi, nta bandi bahageze”.

Ngabo Medard (Meddy)yageze mu Rwanda kuwa 26 Kanama 2017, yakiriwe n’imbaga yiganjemo abafana b’abo mu muryango we.Nyuma yaho ku wa 2 Nzeri 2017 yaje gukorera igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nyamata abafana barakubita baruzura.

Byari bikomeje kuvugwa ko uyu musore atazasubira muri Amerika bitewe n’uko ashobora kuba arimo kwinjiza amafaranga atubutse kurusha ayo yabonaga.Gusa ntiharamenyekana icyatumye yurira rutemikirere ikabagahu.

JPEG - 46.3 kb
Igitaramo Meddy yakoreye i Nyamata cyabaye icy’amateka

Nyuma y’uko kandi mugenzi we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben muri iki cyumweru nawe yongeye gufata rutemikirere yisubirira muri Amerika ariko asize Meddy nabyo biza kuba umusemburo wo kwibaza niba we azigumira mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jobert Claude Bizimana - 11/11/2017 saa 21:15

have a good voyage
Kanda hano umusubize

twizeyimana - 2/11/2017 saa 08:02

igendendere,muvand
Kanda hano umusubize

Jobert Claude Bizimana - 11/11/2017 saa 21:14

igendere nuk udusiz twenyine
Kanda hano umusubize

Junior - 31/10/2017 saa 11:52

Ongera se wandike ngo Metty ntateganya gusubira U.S.A, Do Benu agende amurongorere umugore ngo yasigaye mumishahara ya ayitere? Koboyi amaze iminsi amurongorera umugore amwemeza ko atazagaruka buretse ahubwo uzumva besuranye na Do benu, wihaye kwihuta akamugurishiriza ama boro akamurongorera n'umugore
Kanda hano umusubize

PHILEMON - 28/10/2017 saa 11:03

Mukomeze muter'imbere basore!
Kanda hano umusubize

ishimwe emmanwel - 28/10/2017 saa 00:25

Niko bimeze meddy yagombaga kujyenda kuko akaryoshye ntigahera mwitama yagiye gukomereza umuziki muri america kugirango azamure urwego rwa music kandi bizafasha nabandi bahanzi kumwigiraho byinshi murakoze
Kanda hano umusubize

ishimwe emmanwel - 28/10/2017 saa 00:25

Niko bimeze meddy yagombaga kujyenda kuko akaryoshye ntigahera mwitama yagiye gukomereza umuziki muri america kugirango azamure urwego rwa music kandi bizafasha nabandi bahanzi kumwigiraho byinshi murakoze
Kanda hano umusubize

hhhh - 27/10/2017 saa 17:25

Igendere rata lmana izaguhe guhirwa nahwabantu ntiwabishinga.
Kanda hano umusubize

rukundo - 30/10/2017 saa 05:00

medya imana izabanenawe ndakukunda 0775501659
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X