Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Gushyira mu ngiro ibyo umunyeshuri yize nibyo bizazamura ireme ry’uburezi-Damien Habumuremyi

Mu gihe mu Rwanda hari hari inkubiri yo gufunga za Kaminuza zitujuje ibisabwa ngo ireme ry’uburezi rigerweho,Hon.Habumuremyi Pierre Habumuremyi umwe mu bigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Rwanda,avuga ko kuba ayo mashuri adashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu gihe yabaga agiye gufungurwa ariyo ntandaro kuko bidindiza ireme ry’uburezi.


Ibi Damien Habumuremyi yabitangaje kuwa 25 Ukwakira 2017, ubwo hatahwaga ku mugaragaro ishuri rya Christian University of Rwnda abereye umuyobozi,aho yagarutse ku burezi rusange butangwa mu mashuri ashimangira ko iyi kaminuza izajya ifasha umunyeshuri kwiga anashyira mu bikorwa ibyo yize.

Uyu muyobozi w’iri shuri avuga ko ikibaraje ishinga atari inyungu zabo,ahubwo ngo ikigamijwe ni ukwigisha umunyeshuri agafasha kwihangira no gukora imishinga aho gutegereza kujya gusaba akazi kandi nawe ashoboye kuba yakihangira akanaha akazi abandi.

Aha avuga ko bitewe n’uburyo umunyeshuri agaragaza ubushake ariko adafite ubushobozi bwo kuba yatangiza umurimo we,ngo ashobora kwikorera umushinga agafashwa kuwushyikiriza ibigo by’imari bifitanye imikoranire n’iri shuri maze agahabwa inguzanyo imufasha.

Ibi rero biri muri bimwe ashingiraho atanga ihumure ku banyeshuri baba abahiga cyangwa n’abandi bateganya kuhagana,avuga ko ibisabwa byose ngo ishuri rikore neza byamaze kuzuzwa bityo ngo nta mpungenge zihari.

Bamwe mu banyeshuri bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko ibyo bamaze kwigishwa birimo n’indagagaciro za gikristu,bitangiye kubaha icyizere cy’ejo hazaza mu gihe kitaragera ku mwaka bagannye iri shuri.

Byiringiro Emmy,ni umwe muri abo banyeshuri agira ati"Njyewe niga mu ishami rya Networking Engeneering,ariko nkubwije ukuri ntangiye kubyaza umusaruro ubumenyi maze guhabwa.Kugeza ubu natangiye kubona ibiraka kandi mbikora neza n’ubwo hakiri ibibura ariko ndizera ko mu minsi ya vuba ndibube nabimenye nabyo.

Uyu munyeshuri yongeyeho ko bafite gahunda yo gukorana n’ibigo by’itumanaho bikabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Christian University yatangiye gukorera i Kigali muri Gashyantare 2017,naho i Karongi itangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.Abanyeshuri basaga igihumbi nibo babarizwa muri iri shuri.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X