Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Mu masaha make haraca uwambaye hagati ya Kiyovu na APR Fc

Imihigo ni yose ku mpande z’amakipe yombi haba ku ikipe ya APR Fc ndetse na Kiyovu Sports aho abafana bamwe bavuga ko intego ari intsinzi abandi bakavuga ko ari igikombe.

Kiyovu Sports iracakirana na APR FC itifuza kurekura umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umukino uraba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 27,Ukwakira 2017 saa cyenda n’igice.

Kiyovu yitegura guhura na APR iheruka gutsindwa na Miroplast ibitego 2-1.

APR ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7 naho Kiyovu Sports iri ku mwanya 13 n’amanota 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Dore uko indi mikino iteganyijwe

Kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira

Rayon Sports vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)

Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)

Sunrise FC vs Etincelles FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira

AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)

Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane)

Miroplast FC vs Bugesera FC (Mironko Stadium).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X