Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sandirine bivugwa ko Safi yasimbuje Judith yaganiriye na Imirasire.com agira byinshi asobanura

Muri iki cyumweru nibwo hadutse amakuru y’uko hari umukobwa w’ikizungerezi Safi yasimbuje umugore we Niyonizera Judith, nyuma y’uko bamaze gukora ubukwe maze akaba asubiye muri Canada ku bw’ibibazo yari agiye gukemura hagati ye n’umuzungu wari umuraje ku nkeke avuga ko yamucucuye.

PNG - 553.2 kb
Sandrine Mamy byavugwaga ko Safi yamusimbuje Judith

Amakuru yakomeje kugaruka mu bitangazamakuru binyuranye,ni uko ngo bakimara kuva mu kwezi kwabuki uyu mugore yahise afata rutemikirere maze asubira muri Canada bidateye kabiri rero Safi agahita amuharika yishakira undi mukobwa babana munzu imwe nk’umugabo n’umugore.

Mu gushaka kumenya inkuru mpamo ku by’aya makuru,twaganiriye na Sandirine Mammy uvugwaho gusimbura Judith maze aduhamiriza ko ayo makuru atariyo kandi ko atazi aho yaturutse n’umuntu wayakwirakwije icyo yari agamije.

Yagize ati"Safi ni bamureke rwose kandi bamuhe amahoro yiyubakire kandi nabwo bareke kunteranya n’umugore we.Njyewe Manager wa Urban Boys yarampamagaye ngo mbafashe mbakinire mu mashusho y’indirimbo yabo "Mama".Kuva icyo gihe natangiye kumva amakuru y’ibihuha ko mbana na Safi mu nzu nk’umugabo n’umugore."

Yabajijwe niba mbere yo kwifashishwa muri ayo mashusho atari asanzwe aziranye na Safi maze atangaza ko batari baziranye,uretse n’ibyo ngo ntiyari yasanzwe agaragara muri video z’ibyamamare uretse indirimbo imwe y’umuhanzi The Queen.

Sandirine yasobanuye ko adashobora kwihandagaza nawe ari umukobwa ngo asenyere mugenzi we.

Amakuru yo kubana kwa Sandrine yasakaye ku mbuga zitandukanye by’umwihariko kuri youtube aho uwatangaje ayo makuru bivugwa ko ari umwe mu nshuti z’uyu mukobwa ariko nyuma akaza kugirwa ubwiru ari nabyo nyiri ubwite yashingiyeho abwira umunyamakuru ko ngo niba aribyo yakabaye agaragara maze akabihamya,naho ngo kuva atabonetse byumvikane ko ari ibihuha.

Ku ruhande rwa Safi nawe yakomeje ahakana iby’aya makuru ko nta mubano wihariye bafitanye gusa ngo baraziranye ariko bakaba bahujwe n’umuziki dore ko bashakaga kumukoresha mu mashusho y’indirimbo.Aha ashimangira ko ari abashaka guharabika abantu bitwaje ibihe aba yanyuzemo.

Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe umugore wa Safi azagaruka mu Rwanda cyangwa niba azagumayo umugabo we akamusangayo,gusa bihwihwiswa ko umunsi uyu muhanzi azaba yabonye ibyangombwa bimwemerera guturayo ashobora kumusangayo bagakomezanya urugendo rw’ubuzima.

Indirimbo Mama ya Urban boys

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nzigamiye Jean Claude - 23/11/2017 saa 16:02

Safi.Urumugabo,zubakatira.Kukosiwewewiremwe.
Kanda hano umusubize

kaboss - 31/10/2017 saa 02:04

baradio runwa baraha kbx gusa safi arabamenyereye
Kanda hano umusubize

Mutimutuje - 30/10/2017 saa 09:44

ako bagiye bamenya ibyabo bakareka ibyabandi!!ahaaaa
Kanda hano umusubize

lucky manzi - 29/10/2017 saa 02:03

nIbagabanye tokatoka
Kanda hano umusubize

Bosco - 28/10/2017 saa 12:16

safi nduguyangu ihangane inka zuza ubwatsi abantu bakuz abandi pole rero
Kanda hano umusubize

feng zhao king vava - 28/10/2017 saa 07:37

Tuge Tureka Gusebanya Burya Agahwa Karikuwundi Karahandurika. Koko W,amugani Ihanganire IBi Bigeragezo Urimo Gucamo.
Kanda hano umusubize

chouchou - 28/10/2017 saa 03:24

Reka ajye abakatira kubera abayabonye muribyohe mwabuze iyo mujya safi areba kure niyo mpamvu atajya ahubuka ubwiza bw'umuntu ukunda nyiribwite aba azi aho buri ubwo muza mwiyambitse ubusa ngo mumushiture kd we ibyo sibyo areba inama nabagira harabagabo bameze nkamwe baba meze nkaroho mbi nibo muberanye
Kanda hano umusubize

julie - 27/10/2017 saa 12:44

ariko abantu babaye gute koko, mwahagaritse iryo sebanya mukagwa neza ? Safi ababoneyeho ishyano kabisa. Ihangane mwana Safi kandi komera ubaye umugabo
Kanda hano umusubize

Salom I Ngozi Burund - 28/10/2017 saa 06:47

Mana We!!Abant Kwar Danger Ra?Safi N'umwana Mwiza Bamukureho Urusaku.Ok God Bles U.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X