Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

CAF yemeje ko u Rwanda na Ethiopia hazavamo igihugu kimwe kizitabira irushanwa rya CHAN

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF,ryemeje ko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda ndetse n’iy’igihugu cya Ethiopia hazavamo imwe izakina irushanwa rya CHAN nyuma yo gukina imikino ibiri ubanza n’uwo kwishyura.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Ethiopia zizakina imikino ibiri mu kwezi gutaha yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya CHAN kizabera muri Maroc

JPEG - 56.1 kb
Amavubi

Nyuma y’iminsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritegereje ibaruwa ya CAF yemeza niba ruzakina umukino wa kamarampaka na Ethiopia, ubu byamaze kwemezwa na CAF ko u Rwanda na Ethiopia mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN.

Aya makipe yombi, byemejwe ko azakina imikino ibiri, uwa mbere ukazaba tariki 05/11/2017 muri Ethiopia, uwa kabiri ukazabera i Kigali tariki 12/11/2017, maze izatsinda ikazahita ibona itike yo kujya muri CHAN isimbuye Kenya yagombaga kwakira aya marushanwa ariko ikabyamburwa kubera ibibazo by’umutekano.

PNG - 592.3 kb
Ethiopia

Tubibutse ko aya makipe yombi yari yarabuze amahirwe yo gukina iri rushanwa nyuma y’uko agiye atsindwa n’andi makipe byari bihanganye.iri rushanwa ryari riherutse kubera mu gihugu cy’u Rwanda kuva ku itariki ya 17 Mutarama kugeza ku ya 6 Gashyantare 2016.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/11/2017 saa 03:08

nibyizakotwatsinze umukino ubanza arikontibirarebadatungurwa
Kanda hano umusubize

Ndabemeye Charles - 29/10/2017 saa 19:49

Uyu waba ari umugisha nuko mbona federation beamo akavuyo gakoneye.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Muhammad - 29/10/2017 saa 16:36

Aya namahirwe tubonye imana iyadufashemo tuzayabyaze umusaruro
Kanda hano umusubize

Wamahoro - 29/10/2017 saa 09:09

Urwanda.ninyatsi.ntatikerwabona.ntanabasitarerugira
Kanda hano umusubize

kayizzi - 29/10/2017 saa 07:59

Twaje byaze bikubze
Kanda hano umusubize

Ntakirutimana - 28/10/2017 saa 16:53

ndifuzakoamavubiyatsindamaze'kitabiraCHAN.
Kanda hano umusubize

- 31/10/2017 saa 07:43

Nange,nuko
Kanda hano umusubize

furaimu - 28/10/2017 saa 10:48

rwanda ize muri chan duhurireyo.ndi muna uganda
Kanda hano umusubize

Ntakirutimana - 28/10/2017 saa 16:41

Nifurijeamavubikuzatsindamaz'akitabira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X