Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Christopher yatangaje ikimuraje ishinga muri iyi minsi asa n’uhuze

Muneza Christopher usa n’ucecetse muri iyi minsi yatangaje ko muri iyi minsi ahugiye mu gutegura igitaramo afite muri Gashyantare umwaka utaha ari nako ngo arushaho kumenyekanisha indirimbo ye yise "Simusiga"ahamya ko iri mu zikunzwe muri iki gihe.


Ibi yabigarutseho mu gihe hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko yaba ahugiye muri gahunda zo gutegura ubukwe mu ibanga nyuma y’uko hari ifoto yabyerekanaga ariko we akavuga ko atazi uwayisakaje ari impimbano.

Christopher yabwiye itangazamakuru ko ifoto n’uriya mukobwa ari yo koko kuko ari iyo yifotoje mu rwego rwo gutegura igitaramo yari afite muri Gashyantare uyu mwaka kuri St Valantin muri Convention Center.

Iyi ngo ni imwe mu mafoto menshi bafotoye bashakamo imwe izaba yamamaza iki gitaramo. Iyi yasohotse ngo ntabwo ari yo bahisemo icyo gihe.

Ati “ahubwo nanjye natunguwe no kubona igarutse ubu.”

Ngo yabonye umuntu ayimwoherereje amubaza iby’ubukwe ategura maze hashize umwanya abona yakwiriye hose kuri ‘social media’ nuko nawe abicisha kuri Instagram abihakana.

Avuga ko ibyanditseho aribyo yamagana ukuri kwabyo, ngo nta gahunda y’ubukwe arimo ubu ngo ahugiye guteza imbere muzika ye.

Indirimbo aheruka gusohora yitwa ‘Simusiga’ kandi yishimira uko abantu bari kuyishimira muri iki gihe kuko irimo imbyino zitamenyerewe cyane zitwa ‘Siga Dance’ ziri kugenda zikundwa.

Christopher ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu wanitabiriye amarushanwa ya PGGSS ahuza abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda buri mwaka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lucky manzi - 29/10/2017 saa 01:53

oky it enough but is ur profit but it,s not our profit gasore we
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X