Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Volleyball:Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje ku mwanya wa gatandatu

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yabonye umwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Marocco bigatuma yisanga kuri uwo mwanya.

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yabaye iya gatandatu mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsindwa na Maroc amaseti 3-2.

Ikipe y’igihugu, muri iyi mikino yaberaga mu mujyi wa Cairo mu Misiri yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-22, Maroc itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-21, n’iya gatatu ku manota 25-16, u Rwanda rwongera gutsinda iseti ya kane ku manota 25-15, Maroc itsinda iseti ya gatanu ku manota 15-10.

U Rwanda rukaba rusoje ruri ku mwanya wa 6 mu makipe 14 yitabiriye iri rushanwa.
Uko amakipe akurikirana

1. Tunisia

2. Misiri

3. Cameroun

4. Algeria

5. Maroc

6. Rwanda

7. Libya

8. Congo Kinsha

9. Ghana

10. Kenya

11. Botswana

12. Chad

13. Nigeria

14. Niger.

Mu gikombe cy’Afurika u Rwanda rwari mu itsinda rya kane aho rwazamutse ari urwa kabiri nyuma yo gutsinda imikino ibiri rugatsindwa umwe.

Musoni Fred kapiteni w’ikipe y’igihugu aha yatomboraga ikubuga ari ku mwe na mugenzi we wa Marocco.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X