Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gisa cy’Inganzo yongeye gufungwa!Ese arongera kujyanwa i Wawa?

Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo wamamaye mu ndirimbo Uruyenzi,Rumbiya ndetse akanumvikana mu nyikirizo y’indirimbo Uruhinja yakoranye na AMa G the Black,yongeye gufungwa akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

JPEG - 43.5 kb
Gisa Cy’inganzo aherutse gufatirwa mu biryogo ashinjwa kwiba telefoni

Gisa ari muri bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunda gufungwa kenshi bazira gukoresha ibiyobyabwenge biri mu bwoko bwa Heroine(Mugo).Kuri iyi nshuro uyu musore we akaba ari mu maboko ya polisi nanone azira urumogi.

Amakuru agera mu itangazamakuru ni uko uyu muhanzi yaba yarafashwe mu cyumweru gishize aho uyu munsi yatangiye kubazwa icyaha cyamuhama agakatirwa igifungo kingana n’uburemere bw’icyaha,gusa bikaba bikomeje no kwibazwa na benshi niba yajyanwa i Wawa ahazwi nk’ahajyanwa abantu bananiranye bagafashwa kwigishwa indangagaciro z’umunyarwanda.

Ni nyuma y’uko Gisa aherutswe gushinjwa kwiba telefoni agafungwa ariko akaza kurekurwa bikaba byaraje byiyongera ku kindi gihe yamaze ari i Wawa ariko ubwo yavagayo ntiyigeze agaragaza izo ndangagaciro ahubwo yakunze kuvugwaho ibi biyobyabwenge kugeza ubwo yongeye gutabwa muri yombi.

Aramutse atajyanywe i Wawa akajyanwa muri Gereza nkuru ya Kigali iba i Mageragere,yaba asanzeyo umuraperi P Fla nawe uherutse gufungwa ubwo yahamwaga n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge,icyakora we iminsi irabarirwa ku ntoki ngo asoze igifungo cye dore ko yari yakatiwe umwaka umwe.

Akenshi usanga abaraperi aribo bakunze kuvugwaho izi ngeso zo kwijandika mu biyobyabwenge bitewe n’uko ari bamwe mu bakunze gutabwa muri yombi kurusha abandi.Gisa akaba ari umwe muri bake baririmba injyana itari Hip Hop bakunze gufungwa cyane.

Inkingi za mwamba muri Hip Hop,zirimo Neg G the General,Marshal Mampa,Fireman ndetse na P Fla ,ni bamwe mu bakunze kujyanwa mu kigo cyizwi nko kwa Kabuga gifasha abasaritswe n’ibiyobyabwenge n’abagaragaza imyitarire mibi gusubira mu buzimwa busanzwe,abakunzi b’umuziki nyarwanda bakaba bajya bibaza impamvu amazina y’abaraperi ariyo akunzwe kuvugwaho izo ngeso.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Lucien Iradukunda - 1/11/2017 saa 14:29

Humura nange nabavumbuye homm.i
Kanda hano umusubize

eric gtry - 1/11/2017 saa 09:12

drugs ntago zica impano bantu banjye muribeshya cyane!
Kanda hano umusubize

eric gtry - 1/11/2017 saa 09:10

hhhh!!! nimukitiranye ibintu mwa njiji mwe abaraperi baragowe kbs!!: mbese nanyw iryotabi akakuririmbira neza bizagutware iki ntaho itabi rihurira nimpano yumuntu mwe mubashyigikire niba mubafans mureke kwirirwa mubanenga ngw itabi!!! noneho nutamukunda kubwimyitwarire ye uzakunde uwo washimye imyitwarire ye !!!!! ariko ubundi ubwo muzi kwitw umuraperi icyaricyo???? hhhhhhh mubaye mubizi ahubwo mwavuga muti ahubw mukomere bana bacu ntago drugs zica impano ahubw amagambo adafututse yanyu niyo azayita ahabi nubwo bitashoboka hip Hop izahoraho kandi ntanarimwe mutazayirega amakosa kuko ninjyana ivuga ukuri uko kwakabaye ikanakora ikibi uko cyakabaye murakoze ni G-try
Kanda hano umusubize

nelly - 6/11/2017 saa 05:32

Sha ego kabis
Kanda hano umusubize

- 31/10/2017 saa 10:55

uwo bazamureke ingeso yumuntu igenda yapfuye ark iryo zina rwose habonetse uko batimwaka bazarimukureho rwose
Kanda hano umusubize

RWAMWAGA - 31/10/2017 saa 03:33

Iryo zina rya Gisa bazarimwambure, kuko araritukisha kuko na Rwigwema yitwaga Gisa
Kanda hano umusubize

Bright - 31/10/2017 saa 09:40

Sinkeka ko ibya Rwigema haraho bihuriye. Nuyu mwana mujye mutera imbere mumitekerereze!
Kanda hano umusubize

keve - 30/10/2017 saa 18:50

gisa ageze kure kubera kwitwika nyoo ntasoni bakigira
Kanda hano umusubize

Juru - 30/10/2017 saa 17:55

Uyu itabi ryaramusaritse rwose.Bazamujyane kwa ba banyamulenge ba Rugagi na Gitwaza bamusengere ngo bakora ibitangaza.
Kanda hano umusubize

murinzi emmy - 30/10/2017 saa 16:39

sha kuntu warufite ijwi ryiza gusa
Kanda hano umusubize

Gibz Junior - 30/10/2017 saa 12:42

Bamushyiriremo Imiyaga Man
Kanda hano umusubize

0722718988 - 30/10/2017 saa 12:30

gisa cyibati, nako gisa cyinganzo uwo nibashaka bazamwihore kuko ipusi yaraye mugasozi iba ibaye inturo ntakundi.
Kanda hano umusubize

TUYISENGE JACK - 1/11/2017 saa 09:19

umva man umuntu sinyamaswa ahubwo niba yanze kubireka bamukatire azavemo arahiyeko atazojyera
Kanda hano umusubize

Niyonzi ndayazi - 30/10/2017 saa 12:24

abonanibo batuma Hiphop nyarwanda itagihabwa agaciro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X