Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuraperi Bull Dog yunze mu rya Nizzo avuga ku bukwe bwa Safi

Ubwo Safi yasezeranaga na Niyonizera Judith kubana akaramata,umuhanzi Nizzo ubarizwa mu itsinda rimwe n’uyu mugabo ntiyagaragayemo ariko nyuma aza gutangaza ko atatumiwe.


Cyo kimwe n’ibindi byamamare bitatashye ubwo bukwe,umuraperi Bull Dogg nawe ari mo aho nawe yemeza ko atatumiwe kandi akaba atari gutaha ubwo atatumiwemo,ibintu bishimangira ibyo n’ubundi Nizzo yari yavuze.

Mu kiganiro Bull Dogg yagiranye na Isango Star mu mpera z’icyumweru dusoje,uyu muraperi yavuze ko atatumiwe,ariko kandi ngo n’ubusanzwe ntakunda gutaha ubukwe hari n’igihe atari kubutaha n’iyo amutumira.

Yagize ati"Safi ntiyantumiye mu bukwe bwe ariko n’ubundi sinkunda ibintu nk’ibyo,hari n’igihe yari kuntumira simbutahe."

Bull Dogg avuga ko aba basore ubusanzwe ari inshuti ze basanzwe bakorana ariko by’umwihariko Safi akaba ari umuntu we.Icyakora bamwe bibaza impamvu nawe atamutumiye kandi wumva ari inshuti za hafi.

Uyu muraperi yaboneyeho gutangaza imishinga ye afite nyuma yo kuva muri PGGSS7,aho yakoze indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo aherutse gusohora yise "Mpe enkoni."

Gusa mu minsi ishize nibwo yatandukanye n’uwari umujyanama we mu by’umuziki,aho aba bombi bashinjanyaga kwikubira no kureba ku nyungu zabo bwite.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

viateur - 1/11/2017 saa 13:39

dogg nu musz turamwemera nakomeze abikore
Kanda hano umusubize

viateur - 1/11/2017 saa 13:39

dogg nu musz turamwemera nakomeze abokore
Kanda hano umusubize

shema jean yves - 31/10/2017 saa 12:52

nonese kuki inshuti yawe itagutumira mukirori ngewe ndumva bibabaje?
Kanda hano umusubize

gg zzo - 31/10/2017 saa 09:19

safi ko ashobora kuba adashobotse
Kanda hano umusubize

- 31/10/2017 saa 07:19

Ihangane Kuba Utaratumiwe Mu Bukwe Ntibikubere Ikibazo.Kuko Karigihe Wagombaga Guta Igihe Cy'ubusa Kndi Gutaha Ubwo Utatumiwemo Urasuzugurwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X