Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Tom Close na Oda Paccy nabo bagezwe amajanja n’umutekamutwe

Mu gihe mu minsi ishize bamwe mu bahanzi nyarwanda bibasiwe n’abatekamutwe bakabinjirira ku mbuga nkoranyambaga zabo babatekera imitwe,kuri ubu Oda Paccy nawe yinjiriwe n’aba bantu ariko aza kubitahura amazi atararenga inkombe banagera amajanja Tom Close ariko ntibyabakundira.

Oda Paccy atangaza ko ubusanzwe yakoreshaga telefone ebyiri, imwe muzo yakoreshaga ngo yaje kuyibwa icyakora ntiyihutira gukuzaho iyo numero naho uwayibye we yari agikomeje kuyikoresha agenda yandikira abantu banyuranye ubutumwa, yaba abo abwira amagambo atari meza cyangwa abo yaka amafanga.

Aho uyu muhanzikazi yaziye kubimenya nkuko abitangaza yaje guhita akuzaho uyu murongo wa telefone asigarana nimero imwe.

Usibye kuba baranyuze kuri telefone ye Oda Paccy avuga ko yibasiwe cyane n’abatekamutwe cyane bakoresha inkoranabuhanga cyane ko n’imbuga nkoranyambaga yakoreshaga zose bagiye bazinjiramo atabizi bakazikoresha ibyo bishakiye bityo kuri ubu akaba yarahisemo kuba avuye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane facebook.

Aba batekamutwe bageze kuri Oda Paccy badasize Tom Close,aho basabye nimero ye undi mukinnyi wa filme uzwi nka Rwasa ariko akazibima cyane ko ari mu bo ngo yifuzaga gukoresha mu gutekera imitwe abandi bantu.

Uyu mutekamitwe akoresha uburyo bwo gushaka ubushuti ku bahanzi agashyirwa abonye nimero zabo akabasaba kuba bakorana kugeza abakuyeho ibyangombwa bituma yegukana imbuga nkoranyambaga zabo cyangwa undi muntu w’icyamamare akoresha.

Nkusi Arther,Muyoboke Alex ndetse n’abandi baherutse kwibasirwa n’aba batekamitwe baza kubitahura ariko hari ibyo yari agamije kugeraho birimo gucucura abantu utwabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/11/2017 saa 10:07

Tomu bamureke arinzwe n,lmana
Kanda hano umusubize

Nana - 5/11/2017 saa 15:31

Abo batekamutwe barogeye cyane ni ukuba maso
Kanda hano umusubize

Nana - 5/11/2017 saa 15:31

Abo batekamutwe barogeye cyane ni ukuba maso
Kanda hano umusubize

shema jean yves - 31/10/2017 saa 12:46

ngewe ndumva ari danger pe ese paccy bakwibye 4ne gute aha nge ndumva mwajya kubwicaro bya ma simucadi mukoresha ubundi bagafata amakur neza ubundi mugafata ibyo bisambo?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X