Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umutoniwase Linda atsindiye ikamba rya Miss University ashobora kwegukana imodoka n’ibihumbi 50$

Muri Miss Rwanda 2017,hagaragaye abakobwa beza,muri abo hakaba haragaragayemo umukobwa witwa Mutoniwase Linda waje no kuba igisonga cya kabiri cya Nyampinga.Uyu mukobwa rero yatangiye kwitegura amarushanwa ya "Miss University" yakwitwara neza akambikwa ikamba akaba yatsindiri ibihembo bitandukanye birimo imodoka n’amafaranga ibihumbi 50$.

Biteganijwe ko Miss Linda azagera muri Nigeria, ahazabera iryo rushanwa, ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017. Uwegukanye ikamba azatangazwa ku itariki ya 02 Ukuboza 2017.

Muri iryo rushanwa, Miss Linda azaba ahatanira ikamba na ba Nyampinga 52 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Mu gihe mu marushanwa atandukanye y’ubwiza abera ku isi usanga abayitabira bategekwa kwambara Bikini kugira ngo babone amanota y’ubwiza bw’umubiri, mu irushanwa rya “Miss University Africa” ho Bikini ifatwa nk’ikizira.

Ni nayo mpamvu abaryitabira badashobora kwambara uwo mwambaro ugaragaza imiterere y’uyambaye.

Uwitabira iryo rushanwa agomba kuba ari umunyeshuri muri kanimuza, afite uburebure buri hejuru ya metero imwe na santimetero 65.

Utsindiye iryo kamba aba ambasaderi w’abanyeshuri bo ku mugabane wa Afurika akabakorera ubuvugizi kugira ngo uburezi bwabo burusheho gutera imbere.

Hari amakuru avuga ko utsindiye iryo kamba ahabwa igihembo cy’imodoka nshya n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 50, abarirwa muri miliyoni 42RWf.

Iryo rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye.

Kuva ryatangira icyo rigamije ni uguteza imbere ubumwe bw’abanyeshuri bo muri Afurika, guteza imbere umuco, uburezi, kongerera ubushobozi urubyiruko no guca imyambarire idakwiye mu banyeshuri no mu rubyiruko.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X