Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rwatubyaye Abdul ntazagaruka mu kibuga mbere ya Gicurasi umwaka utaha

Amakuru agera mu itangazamakuru n’uko umukinnyi Rwatubyaye Abdul,atazagaruka mu kibuga mbere y’ukwezi kwa Gicurasi umwaka utaha nyuma y’uko abazwe ubwo yari yagize imvune ikomeye.


Rwatubyaye Abdul myugariro wa Rayon Sports wamaze kubagwa mu ivi ry’iburyo ashobora kutagira umukino n’umwe wa shampiyona akina kuko azatangira gukora imyitozo muri Gicurasi 2018.

Rwatubyaye yabazwe tariki ya 24 Ukwakira 2017 mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital).

Mugemana Charles, umuganga wa Rayon Sports yavuze ko uyu mukinnyi yabazwe neza ndetse bamukurikiranira hafi ku buryo ashobora kuzagaruka mu kibuga muri Gicurasi 2018.

Yagize ati “Rwatubyaye ashobora kudakina umukino n’umwe muri shampiyona ahubwo akazabasha gukina andi marushanwa nk’igikombe cy’Amahoro kiba muri Gicurasi”.

Rwatubyaye yagize imvune ku mukino wabereye i Nyamata wahuje Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 Bugesera mu mwaka ushize wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Rwatubyaye we avuga ko nyuma yo kubagwa ameze neza kandi akurikiranwa n’abaganga b’ikipe ye.

Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports mu mwaka wa 2016 ubwo yahabwaga miliyoni eshanu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

abdul - 4/11/2017 saa 09:01

ark Rwatubyaye ni mubi koko! wagirango ni umunya guine cg gabon
Kanda hano umusubize

FLORENCE - 11/11/2017 saa 08:53

GUTESE WAJYE
Kanda hano umusubize

Rwatubyaye ni yihangane
Kanda hano umusubize

FLORENCE - 11/11/2017 saa 08:52

ÀZÀKIRÀ TO
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 1/11/2017 saa 11:12

Igihomba hamwe n' uriya bari hamwe ngo ni Muhire Kevin ariko RAYON irakomeye nta wasi
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 1/11/2017 saa 11:12

Igihomba hamwe n' uriya bari hamwe ngo ni Muhire Kevin ariko RAYON irakomeye nta wasi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X