Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Buravan bivugwa ko ashobora gusimbura Safi muri Urban boys yasubiye muri New Level

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravani umaze iminsi usa n’utacyumvikana nka mbere akizamuka mu muziki, yamaze gusubira mu nzu itunganya umuziki ya New Level yari isanzwe imufasha mbere yo kuyisezeramo,biza byiyongera ku makuru acaracara ko yaba ari mu bateganywa kuzasimbura Safi muri Urban Boys mu gihe yaba avuyemo.


Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yari amaze igihe yarasezeye muri Rebel ya New Level yamufashaga gutunganya amajwi n’amashusho y’ibihangano bye ariko yongeye kwisubira yemera kongera gukorana nabo nkuko mbere byari bimeza.

Muri Gicurasi 2017 nibwo Yvan Buravan n’ubuyobozi bwa New Level batangaje ko bahagaritse imikorere bari bafatanyije.Birinze kugira byinshi batangaza bavuga ko ari amasezerano yumvikanyweho na buri umwe.

Buravan yumvikanaga avuga ko amasezerano yabo yarangiye bityo ko yahisemo kwikomereza inzira ze.Hari amakuru ariko yavugaga y’uko uyu musore yabonye amafaranga menshi akanga y’uko bayagabana nyamara aribo bashoye agatubutse.

Icyo gihe,New Level bashyize hanze itangazo rigenewe Abanyamakuru ryerekana ko amasezerano bari bafitanye yarangiye.

Buravan yavuye muri New Level bari baherutse ku mukorera indirimbo ya “Just Dance Remix” yakoranye n’ umuraperi AY wo muri Tanzania.

Yanditse kuri instagram avuga ko yasubiye mu nzu yamufashaga ya New Level.

Mu magambo ye ati “Hari hashize igihe nsa nk’uwataye urugo ariko ubu ndangirango menyeshe inshuti, abavandimwe ndetse n’ abafana banjye ko nagarutse mu rugo arirwo ‘ New Level’.

Gusa bamwe mu basesenguzi b’umuziki nyarwanda basanga nanone kuba yasubiye muri iyi Label bishobora kuba inzitizi zo kutibona muri iri tsinda mu gihe nta mikoranire ya hafi yaba ihuje impande zose.Aha ni ukuvuga ko iri tsinda naryo byarisaba kubarizwa muri Lable cg Buravan akongera akayivamo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

byaba ari sawa cyane buravan aje muri urban boys kbsa
Kanda hano umusubize

byaba ari sawa cyane buravan aje muri urban boys kbsa
Kanda hano umusubize

Vedaste - 2/11/2017 saa 12:29

ntakibazo kbs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X