Monaco cosmetics

Urukundo rwongeye guca amarenga hagati ya Selena Gomez na Justine Bieber

Selena Gomez na Justine Bieber,ni bamwe mu byamamare bakundanye bakiri bato ariko nyuma bakaza gutandukana umweafata inzira ye n’undi iye.Aba bambi bagiye bavugwaho gusubirana mbere y’uko Gomez akudana nna The Weekend ariko bikaza kurangira ari ibihuha.

JPEG - 157.2 kb
Justine Bieber

Kugeza ubu rereo hari andi makuru avuga ko uyu musore n’umukobwa baba bongeye kunga ubumwe nyuma y’uko uyu muhanzikazi bivuzwe ko yatandukanye na The Weekend ndetse akaba yanasibye amafoto ye ku rubuga rwa Instagram.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2017 nibwo bwa mbere abanyamuziki b’ibyamamare Selena Gomez na The Weeknd bagaragaye bari kumwe urutoki ku rundi, ndetse bongera kugaragara bunze ubumwe muri Gicurasi muri MET Gala yabereye i New York aho banahise bahamya iby’urukundo rwabo, gusa kuri ubu hari amakuru avuga ko bamaze gutandukana.

Nkuko ibinyamauru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka TMZ na People byabyanditse ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko uru rukundo benshi bibwiraga ko rushobora kuzaramba ariko magingo aya rwamaze kugera ku iherezo ryarwo.

Ikinyamakuru People cyatangaje ko Selena Gomez ubu ari mu bikorwa byo gufata amashusho i New York mu gihe The Weeknd we ari mu bitaramo(tour), nyamara ubusanzwe ngo uyu mukobwa yakoreshaga uko ashoboye kose ntihagire ikimubuza kwitabira ibitaramo by’umukunzi we ariko iyi mirimo barimo yatumye badakomeza kugumana.

JPEG - 51.7 kb
Selena Gomez na Justine Bieber bakiri mu buryohe bw’urukundo

Ibi bivuzwe mu gihe Selena aherutse kubonwa ari kumwe na Justin Bieber muri iyi week-end ishize ariko People ihamya ko aba bombi batasubiranye mu rukundo ko ahubwo icyabaye ariko bahuriye mu rusengero maze basangira ifunguro rya mu gitondo muri resitora imwe iherereye i California.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Habarugira pascal - 2/11/2017 saa 10:54

birahimbaye cane kubona celena asubiranye na justin
Kanda hano umusubize

- 3/11/2017 saa 17:33

biratangaje kbx biraenze
Kanda hano umusubize

Emmanuer - 5/11/2017 saa 03:18

Nibyizakandibirakwiriye,murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X