Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

UEFA Champions League:Dore uko imikino yo kuri uyu wa Gatatu yagenze

Bitari byitezwe ko ikipe ya Tottenham iza kunyagira Real Madrid,byaje gutungurana ubwo Zinedine Zidane yakubitwaga imvura y’ibitego naho umutoza wa Tottenham akavuga ko ikipe ye ishobora kuba ikomeye.

Ibitego bibiri bya Dele Alli n’igitego cya Christian Eriksen byafashije ikipe ya Tottenham kunyagira Real Madrid ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda rya munani.

Imikino ya UEFA Champions League yakomeje kuri uyu wa Gatatu, aho Tottenham yari yakiriye Real Madrid ya Cristiano Ronaldo n’umutoza Zinedine Zidane i Wembley.

Tottenham yabonye uburyo butandukanye bwo gutsinda bikanga, byayisabye gutegereza umunota wa 26, bafungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Dele Alli, uyu musore w’umwongereza asongamo ikindi ku munota wa 57 mbere y’uko Erkisen ashyira iherezo ku nzozi z’iyi kipe yo muri Espagne zo kuba bakwishyura, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 65.

Cristiano Ronaldo yatsinze impozamarira ku ruhande rwa Real Madrid habura iminota 10 ngo umukino urangire.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Borussia Dortmund yanganyirije iwayo na
APOEL Nicosia igitego 1-1.

Tottenham iyoboye itsinda n’amanota 10, Real Madrid bafite amanota arindwi, Dortmund ifite amanota abiri inganya na APOEL bagatandukanywa n’ibitego bazigamye.

Itsinda A

Liverpool 3-0 Maribor
Sevilla 2-1 Spartak Moscow

Uko bakurikirana: Liverpool 8, Seville 7, Spartak Moscow 5 na Maribor 1.

Itsinda F

SSC Napoli 2-4 Manchester City
Shakhtar Donetsk 3-1 Feyenoord

Uko bakurikirana: Manchester City 12, Shakhtar Donetsk 9, SSC Napoli 3 na Feyenoord 0.

Itsinda G

Besiktas 1-1 Monaco
FC Porto 3-1 RasenBallsport Leipzig

Uko bakurikirana: Besiktas 10, FC Porto 6, RasenBallsport Leipzig 4 na Monaco 2.

Itsinda H

Borussia Dortmund 1-1 APOEL Nicosia
Tottenham Hotspur 3-1 Real Madrid

Nyuma y’imikino ine y’amatsinda, amakipe ane amaze kubona itike ya 1/8 ni Paris Saint-Germain, Bayern Munich, Manchester City na Tottenham.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/11/2017 saa 17:24

Bavandimwe Dufatanyije Gusoma Iki Kinyamakuru Manchester City Irakomeye Pe! Hatahiwe Arsenal.
Kanda hano umusubize

kaneza benon - 2/11/2017 saa 13:13

it was miracle but any club can make perfect
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X