Monaco cosmetics

Dosiye ya Diamond n’umunyamideli baherutse kubyarana yongeye kubyutswa

Umunyamideli wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Salome ya Diamond,yongeye kubyutsa dosiye y’urubanza afitanye na Diamond nyuma yo kumutera inda ariko nta muhe indezo.

Umuhanzi Diamond Platnumz ari mu mazi abira aho yagejejwe imbere y’urukiko ngo yiregure ku kirego cya Mobetto we n’abamwunganira mu mategeko basaba Diamond kujya ariha akayabo k’amashiringi ku kwezi yo kurera umwana yabyaranye na Mobetto.

Imbere y’abacamanza n’abunganira Mobetto, Diamond Platnumz yahakanye ko adafite ubushobozi bwo kujya aha Mobetto amafaranga angana na miliyoni eshanu yo kurera umwana.

JPEG - 39.5 kb
Hamisa Mapeto na Diamond wagaragaye mu mashusho y’indirimbo Salome

Ni mu gihe abunganira Mobetto aribo Abdullah Lyana na Walter Goodluck bo basabaga umucamanza gutegeka Diamond akemera kujya atanga amafaranga angana na miliyoni eshanu z’amashiringi ya Tanzaniya yo kurera umwana w’umuhungu Diamond yabyaranye na Mobetto.

Mu kwezi gushize ni bwo Hamisa yajyanye Diamond mu nkiko amurega kwanga gutanga indezo y’umwana. Ni nyuma y’aho Hamisa yari amaze kwibaruka umwana w’umuhungu akavuga ko ari uwa Diamond ikintu kitakiriwe neza n’umuryango wa Diamond na Zari.

JPEG - 171.8 kb
Amwe mu mafoto yagaragaye Diamond na Hamisa baryamanye

Diamond akimara kumva iyi nkuru y’uko umwana Mobetto yabyaye ari uwe yahise ahagarika imishyikirano yose yagiranaga n’uyu munyamideli kugeza n’ubwo yanze kubona uwo mwana we. Ibi bikaba ari byo byatumye Hamisa Mobetto yitabaza inkiko ngo zimurenganure maze ahabwe indezo y’umwana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jessy - 6/11/2017 saa 14:00

nta mu star yubakaaa ibyooo byosee ntaco bivuze
Kanda hano umusubize

Dominique Ntakaburimvo - 4/11/2017 saa 12:00

Ariko Diamond Yaryamanye Na Hamisa Atazi Ico Bishobora Kuvamwo?Cangwa Kwanka Kuja Kuraba Umuvyeyi Yanka Ko Vyomenyekana Ko Umwana Aruwe?Nahumure Ivyo Yanse Nivyo Bibaye
Kanda hano umusubize

kalibuso - 4/11/2017 saa 10:27

ok akwiye kumwitaho
Kanda hano umusubize

kalibuso - 4/11/2017 saa 10:23

atange indezo nta kundi byagenda
Kanda hano umusubize

Cyuzuzo Hosiana - 19/11/2017 saa 08:56

Diamond Namwiteho Umwana Numugisha Harigihe Ariwe Uzamugira Akamaro
Kanda hano umusubize

Cyuzuzo Hosiana - 19/11/2017 saa 09:03

Diamond Namwiteho Umwana Numugisha Harigihe Ariwe Uzamugira Akamaro
Kanda hano umusubize

dj t chriss - 3/11/2017 saa 06:24

Bino byari byarapanzwe nuyu mukobwa ntekerezako naya mafaranga yari mundoto ze!! Ubworero ntampamvu yatuma diamond acishabugufi ngo abyemere gusa nkumugabo namufashe nkuko yafasha abafitibibazo
Kanda hano umusubize

dj t chriss - 3/11/2017 saa 06:24

Bino byari byarapanzwe nuyu mukobwa ntekerezako naya mafaranga yari mundoto ze!! Ubworero ntampamvu yatuma diamond acishabugufi ngo abyemere gusa nkumugabo namufashe nkuko yafasha abafitibibazo
Kanda hano umusubize

Uwimana j - 2/11/2017 saa 12:21

kuva yaremeye gukora icyo cyaha Ahe Uwo Mwanawe Indezo nta gutera Imigeri murakoze
Kanda hano umusubize

kalibuso - 4/11/2017 saa 10:24

nibyo agomba gutanga indezo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X