Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dominic Nic ngo arashima Imana ko yamenye imitego iba mu itangazamakuru ubu akaba ayisimbuka

Ashimwe Dominique Nic,umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,anejejwe no kuba yaramaze kumenya imitego abahanzi ba Gospel ngo bakunda gutegwa mu itangazamakuru bigatuma basa n’abataye umurongo.

Ibi yabitangarije Magic Fm ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 03 Ugushyingo 2017,aho yavuze ko kugeza ubu amaze gutahura imitego abanyamakuru batega abahanzi bagenzi be bikaba byatuma bisanga ku wundi mu rungo utari ubakwiye.

Aha yatanze urugero rw’uko hari igihe umunyamakuru yamubazaga ibibazo ariko hari ikindi agamije nawe akabisubiza aziko ari ibisanzwe nyamara mu kanya gato agasanga byamugizeho ingaruka nyamara hari ubundi buryo yari kubisubizamo ntibigire ingaruka.

Aha asobanura ko umunyamakuru ahanini aba agamije ko aba igitangaza bitewe n’icyo kiganiro bagiranye agendeye ku ruhande rubi(Angle).Ibi rero ngo byamuhesheje kumenya uko yitwara kuko hari ibyo yasubiza n’uburyo yabisubizamo cyangwa na bimwe akaba atabisubiza.

Yemera uko ubwo buryo yasobanuye bwamubayeho mu biganiro bimwe,hakaba abamubeshyera n’abahindura umurongo bashaka kubitwaramo,ariko ubu ngo ahagaze bwuma ku kuba azi imisubirize idafite icyo imutwara.

Aha yaboneyeho no gusobanuro ko iri tangazamakuru ryagize uruhare mu gutuma amenyekana mu miririrmbire ye yongeraho ko azanakomeza iyi mpano ye ku buryo adateze kuyireka ngo cyeretse wenda agobwe ururimi.

Ni nyuma y’uko aherutse gusohora indirimbo nshya yise "Warakoze".Ikaba yiyongereye ku zindi zitandukanye zirimo iyitwa,Ndishimye,Ashimwe n’izindi zitandukanye ziri kuri album ye nshya ’The Victory’ ateganya gushyira hanze umwaka utaha wa 2018.

’Warakoze’ ni indirimbo ikubiyemo ishimwe ry’ibyo Imana yakoze kuri we no ku bandi banyuranye. .

Ubusanzwe Dominic Nic ni umusore ubarizwa mu itorero rya ADEPR.Atangaza ko ibitaramo akora atajya yishyuza bitandukanye na bamwe mu bandi bahanzi ba Gospel bajya bishyuza iyo bakoze ibitaramo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Christophe - 6/11/2017 saa 11:10

Dominic Uwiteka amushyigikire.Kandi rwose azagume muri gospel niho hamubereye!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X