Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Earth:Miss igisabo ni umwe mu bakomewe amashyi imbere y’akanama nkemurampaka

N’ubwo mu miss ishize Miss Hirwa Honorine atabonye umudari mu myiyereko n’abagenzi be,kuri ubu yakomewe amashyi ubwo yasubizaga neza ikibazo yari abajijwe ku bidukikije.

Missosology, igitangazamakuru kabuhariwe mu gukurikirana amarushanwa y’ubwiza akomeye abera ku isi, cyagaragaje ba Nyampinga 15 bahatanira ikamba rya Miss Earth 2017, berekanye ko bazi ubwenge.

Ni nyuma y’uko ku itariki ya 29 Ukwakira 2017, abahatanira ikamba rya Miss Earth barenga 80 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka bakabazwa ibibazo kugira ngo bagaragaze ubwenge bafite mu cyo bise “Intelligence Prejudging”.

Babajijwe ibibazo bitandukanye kugira ngo berekane ubwenge bafite ariko banerekane ubumenyi bafite ku bijyanye n’ibidukikije.

Muri abo bose banyuze imbere y’abakemurampaka, Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Igisabo” yaje muri 15 ba mbere bagaragaje ubwenge bafite mu gusubiza ibibazo babajijwe.

Ni nawe mu Nyafurika wenyine ugaragara muri abo ba Nyampinga 15; nkuko bigaraga ku rubuga rwa interineti rwa Missosology.

Miss Igisabo yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo ikijyanye n’amasezerano ya "Montreal Protocol" yo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, yasinyiwe mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.

Umukemurampaka yabajije Miss Igisabo icyo azakora nk’umunyarwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere agendeye kuri ayo masezerano yasinyiwe mu Rwanda.

Miss Igisabo yasubije ko agendeye ku mushinga we wo kurengera amashyamba haterwa ibiti no kurwanya abatema amashyamba, azakora ku buryo ahantu henshi haterwa ibiti.

Agira ati “Ibintu byose bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mbibonera mu kongera amashyamba kuko ariyo buzima. Nta biti nta mazi twabona, nta biti nta mwuka mwiza twabona, nta biti nta mvura. Nzaharanira ko ahantu henshi hashoboka haterwa ibiti.”

Amaze gusubiza ibibazo yabazwaga byumvikanye ko abakemurampaka banyuze maze bakoma mu mashyi.

Biteganijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Earth 2017 atangazwa ku itariki ya 04 Ugushyingo 2017.

Mu gihe kigera ku kwezi iryo rushanwa riri kuba, bahaye amarushanwa atandukanye hatangwa imidari itandukanye ariko muri iyo midari yose nta n’umwe Miss Igisabo yegukanye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

musabyimana Daniel - 11/11/2017 saa 17:38

ndizerako imana izagishyigikita kuberako wagaragaje indangagaciro
Kanda hano umusubize

- 7/11/2017 saa 02:19

nihatari kweri
Kanda hano umusubize

Gasongo - 6/11/2017 saa 10:57

None se niba uhembwe atahana umudari akaba we nta n'umwe arahabwa ubwo azatahira kumukomera mu mashyi gusa? Ni akutubeshya kabisa!!!
Kanda hano umusubize

Cyusa - 4/11/2017 saa 09:21

Babyita kwikirigita hanyuma ugaseka.
Kanda hano umusubize

dg - 4/11/2017 saa 07:09

Iyo uri mwiza, ukaba umuhanga, ukanagira indanga gaciro ziranga abanyarwanda ntakabuza umwana wacu azatsinda. Courage mwana wacu turagusengera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X