Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Mukaruzage wari umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR yikuye ku nshingano

Madamu Aurea Mukaruzage wari umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA) yamaze kwegura ku nshingano ze nyuma y’uko hari amakuru avuga ko yaba yakoze ibi ku bw’igitutu yotswaga ahanini gishingiye ko ngo ntacyo yaba yarigeze akora ngo arengere ibyangijwe n’ubuyobozi bwacyuye igihe.

Umwiherero weguriwemo uwari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ( CA ) Madame Aurea Mukaruzage wari watumiwemo n’Abayobozi ba Komite Nzahura torero , ndetse n’umuherwe Biragwa Janvier usanzwe ari Mwalimu.

JPEG - 138.8 kb
Madamu Aurea Mukaruzage wari umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA)

Uyu mwiherero wamaze iminsi ibiri wasojwe ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 .

Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Ruzibiza Viateur yatangaje ko ibaruwa y’ubwegure bwa Madame Aurea Mukaruzage bayakiriye , kandi yanditse asaba kwegura ku mpamvu ze bwite.

Ati :” Ayo makuru nta kindi tuyavugaho nyine yadusezeye kubera impamvu ze bwite , hari ikindi se dufite kirenze aho ?”

Icyakora yahakanye amakuru avuga ko yaba yeguye ku bw’igitutu yotswaga.

Ati :” Nta gitutu njye mbona kereka ariwe ubyivugiye , mwamubaza ngirango niwe wabisobanura njyewe icyo mvuga nicyo yanditse . Ibyo kuvuga ngo hari igitutu ntago mbona igitutu gihari ."

JPEG - 130.6 kb
Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Ruzibiza Viateur

Madame Aurea Mukaruzage weguye ku mwanya wa CA ya ADEPR yabwiye iitangazamakuru ko yeguye ku mpamvu ze bwite nkuko yabyanditse , kandi nta gitutu yashyizweho n’abo bari kumwe mu nama ahubwo yaje azanye urwandiko rwo gusaba gusezera ku nshingano yarafite muri ADEPR.

Ati :” Nibyo nanditse nsezera , nandikiye ubuyobozi bw’Itorero bakira urwandiko rwanjye kandi bavuga ko bazabishyikiriza inzego zikabisuzuma , ariko numva nta n’impamvu yatuma badasuzuma kandi ngo bansubize nkibyo nifuzaga […]”

Madame Aurea Mukaruzage yavuze ko ari byiza ko n’abantu bahindura ubuyobozi kandi hakabaho impinduka , ariko ibyo yakoze bitatewe nuko yiyumvagaho ibyaha ahubwo yabikoreze mu nyungu z’umurimo w’Imana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/11/2017 saa 12:56

Reka nibarize ikibazo,abayobozi baretse guhembwa mwaba mureba ko bose badasezera kubera ko bafitemo inyungu barihangana bakaboneka ku cyumweru ariko abaririmbyi Bakorere bakabwira ko Imana izabahemba bageze mu ijuru none abo bayobozi bashwana kubera impiya bo ntabwo bashaka guhembwa bageze mu ijuru? Bakorere Imana bataryarya Imana itabarakarira
Kanda hano umusubize

IGITEKEREZO CYANGE NIKI:KUBERAKO AGAKIZA KASHIMBUJWE UMUSHAHARA WABAKOZI BIMANA KANDI UHEREYE KERA KOSE TUZIKO UKO RERA IMANA AZAHEMBWA NIMANA NONE IKIFUZO CYANJYE NUKO IMISHARA YABO BAKOZI YAVAHO BIKAGUMA NKAMBERE KUKO NIBYO BITERA UMUDUGARARO MUNZU YIMANA NABAKIKRISTO.
Kanda hano umusubize

- 12/11/2017 saa 12:43

ubundi rero ADEPR abayobozi bayo bayigize business ivamo inyungu zabo kandi abakristo bashonje ubwo rero havamo gukunda impiya ahubwo habeho kuzahura abayoke kuko ADEPR izibona isigaye yonyine.
Kanda hano umusubize

Marianne - 11/11/2017 saa 02:35

Imana niyo nkuru,uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera
Kanda hano umusubize

Alphonse - 7/11/2017 saa 09:01

Ariko ADEPR muzansobanurire neza: N'idini cyangwa ni isosiyete? Mugira umuyobozi w'inama y'ubuyobozi, ubundi nta muyobozi mukuru mu ngabo rwego rw'iyobokamana mugira. Ubwo mukurikiza Yezu/Yesu muvuga ko mukorera cg n'undi mwayobotse? Petero wanyu yihaye kuragira intama ze ninde ko ari umuntu umwe yashinze intama ze hose atari akajagari k'ab'isi?
Kanda hano umusubize

Mukristo - 6/11/2017 saa 15:11

muvandimwe Mazina epa(niko wiyise) ntabwo wigeze ub'umupentecote,ur'umuyohova rwose, uretse ko n'ubwo waba waramubaye ukavamo itorero ryaba rikiz'ikintu gikomeye cyane kko aho wab'uri haba har'ikibazo,nk'uko biboneka mu nyandiko zawe buri gihe(nubw'uhindagur'amazina) Wang'itorero rya Kristo cyane
Kanda hano umusubize

IHEREZoRIFITWENIMANA - 6/11/2017 saa 07:00

Nyakubahwa wowe wiyise MAZINA Epa , sinzi niba ari ikibazo ufite cyo kutamenya kwandika ururimi rw'ikinyarwanda cyangwa niba ari uko washatse kwandika ( imana ) wemera !!!! . Ibyo biteye impungenge ko abo ucira imanza ko badafite Imana , nawe .........
Kanda hano umusubize

Mazina Epa - 6/11/2017 saa 06:17

Twebwe nk'abantu twabaye muli ADEPR,duhora tubabwira ko atari idini y'imana.Kimwe n'andi madini menshi,kuva ADEPR yabaho,yaranzwe n'amatiku,kuronda amoko,kunyereza amafaranga,kurwana,etc...Niyo mpamvu twayivuyemo.Idini y'imana,irangwa no gukundana (Yohana 3:35),no kugira ubumwe (1 Abakorinto 1:10).YESU kandi yavuze ko idini y'imana,uzayibwirwa n'imbuto nziza igira (Matayo 7:16).Imana idusaba kuva mu madini y'ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w'imperuka (Ibyahishuwe 18:4 na 2 Timote 3:5).
Kanda hano umusubize

ishimwe - 6/11/2017 saa 11:10

none se wasanze idini yukuri ari iyihe ra??
Kanda hano umusubize

JONAS - 11/11/2017 saa 05:52

IDINI RYUKURI NI ABADIVE
Kanda hano umusubize

Mbooimpa Daniel - 6/11/2017 saa 11:37

Nanjye Nemeranwa Nawe Kuko Idakurikiza Amategeko Y'IMANA Abayisigayemo Barebe Kure Bekuganzwa Nikinyoma.
Kanda hano umusubize

JONAS - 11/11/2017 saa 05:47

A.D.P.R NIDINI RYUKURI NUKO ABAYOBOZ BARYO ABESH NI ABARYI
Kanda hano umusubize

Jules Ntawugayimana - 5/11/2017 saa 06:10

Uyu mubyeyi Aurea ndamubonamo ubunyangamugayo, kandi ikigero agezemo gisaba ubushishozi no kudahangana mu bibazo birenze umubyeyi nk'uyu. Yafashe icyemezo yabanje kubitekerezaho cyane, ubu aho ari aratuje kandi yatuye umutwaro. Ntihakwiye kuboneka abamukurikiza amagambo ngo bongereho n'ayo atavuze. Imana izamuhembera imirimo yayikoreye. Abandi nibakomereze aho yari agereje kandi bajye bamugisha inama, nawe kandi ntazatererane Itorero.
Kanda hano umusubize

VEDA - 5/11/2017 saa 04:22

ADPR NISENGERE MUKURI NO MU MWUKA NIKO YAHAMAGAWE,KANDI UBUYOBOZI BWERURE BUBWIRE ABAKRISTU IBIBAZO BIRIRIMO ,NIMUTABIKORA ABAKRISTU MUZATUMA BABAKURAHO IKIZERE ,NUBWO MUTABIBABWIRA MUSIGAYE BAMWE MURIMWE BAYOBOZI MUMENA IBANGA BIGAKWIRAGIRA MU ITANGAZAMAKURU, NAMWE MWIRIRWA MUMENA AMABANGA YITORERO HANZE ,BIRASA NKO KUMENA IBANGA RYURUGO UKIRURIMO,NAWE AHO UNYUZE HOSE BARAKUGAYA, MUREKE AMARONKO YANYU MUSHYIRA IMBERE MUBANZE MUBABWIRE IBYINZIRA IGANA MU IJURU.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X