Monaco cosmetics

Umutekamitwe yibasiye umuhanzi Bebe Cool n’umugore we Zuena

Muri iyi minsi nibwo umutekamitwe yakoresheje murandasi anyanyagiza amafoto ya Zuena avuga ko yamaze kwibaruka binatuma benshi mu nshuti z’uyu mugabo batangira kwisuganya ngo baze guhemba.

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Moses Ssali wamenyekanye mu muziki nka Bebe Cool arasaba imbabazi abafana be nyuma yaho umutekamitwe akwirakwije amafoto avuga ko umugore we Zuena Kilema yabyaye.

Bebe Cool abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko asaba imbabazi abafana be baba barabonye amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umugore we yabyaye akabahamiriza ko atari byo kuko ayo mafoto atari ay’ubu ahubwo ari aya kera ndetse akanashimira abamwoherereje ubutumwa bwo kumushima no guha umwana wavutse ikaze.

Muri Kanama uyu mwaka w’2017 nibwo Zuena Kilema yatangaje ko atwite inda y’amezi atatu.

Aya niyo mafoto yakwirakwijwe avuga ko Zuena Kilema yabyaye




Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/11/2017 saa 09:40

trrrrrrznh
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X