Monaco cosmetics

Ibi bintu bishobora kugutandukanya n’umukunzi wawe

Mu mubano kugira ubumenyi bwa nyabwo ni ngombwa cyane kuko usibye no mu rukundo gusa iyo ukora n’akazi gasanzwe ukaba ufite ubumenyi buke bikubyarira ingaruka zishobora no kugukurikirana ubuzima bwawe bwose, no mu rukundo rero ni kimwe.

ibi ni ibintu umuntu uwo ariwe wese agomba byerekeye urukundo

Mu rukundo ni ingenzi kugira indagaciro zimwe.

Mushobora kuba mu rukundo muri abantu babana ku buryo mwumvikanyeho mukaba mufite ibitekereko bitandukanye,ibyo ni byiza ariko umubano wanyu ndababwira ukuri mwakabaye mushaka uko mwagira indangagaciro zimwe mbese indoto z’umugabo zikaba iz’umugore.

Ni mwebwe mugomba kwihitiramo ikibabareye n’ikibereye umubano wanyu.

nimutege amatwi inama mugirwa n’umuryango ndetse n’inshuti zanyu zo hafi, muzitege amatwi ariko nyuma mukore igenzura rihagije nyuma mukore ikijyanye nicyo umutima wanyu ubasaba.

Ese imibonano mpuzabitsina ni ingenzi?

icyi kibazo ndabizi neza ko umukristo yasubiza ko imibonanompuzabitsina ari icyaha idakwiye na gato kuza mbere y’uko ugushyingirwa kuba ariko bamwe bahamya ko icyi ari igikorwa cyongera umubano cyane w’abakundana.

Akenshi iyo ubuzima buhindutse n’indangagaciro zirahinduka.

mu by’ukuri iyo ubuzima tuvuga aha bushobora guhinduka mu gihe habayeho ihinduka ry’uko yari ateye nk’igihe yagize impanuka akabura urugingo iki gihe uko wamufataga birahinduka ugatangira kumwita by’umwihariko. gusa bamwe bajya bafata umwanzuro w’ububwa bakareka abakunzi babo ngo ni uko bagize impanuka zituma babura zimwe mu ngingo zabo.

Kirazira gucenga umukunzi wawe.

aha ndakubwiza ukuri kubeshya umukunzi wawe ni ikintu kibi cyane niba urwaye mubwire ko urwaye niba wakennye wifashe nabi mu mufuka bikore.

Uburanga, uburebure n’akazi ntaho bihuriye no gukundwa.

abantu benshi muriyi minsi ya none bibeshya ko urukundo ruzanwa n’ibintu cyangwa kugira akazi kaguhemba agatubutse ariko biratandukanye kuko benshi bikundira imico myiza,ubwitonzi ndetse bagira n’amaherwa ngenderwaho mu buzima.

Ntabwo umubano wanyu wawugereranya n’undi uwariwo wose.

ntabwo umubano w’abantu bakundana ushobora gusa n’undi w’abandi bakundana kuko uburyo babanye atari bumwe kandi bose badateye kimwe, ntibahuje idini n’umuco ntanubwo binjiza amafaranga amwe, umubano w’abakundana ukwiye kuba umwihariko.

Ntuzashake guhindura imiterere y’uwo mukundana.

ntuzigere ushaka gukunda umuntu utegura kuzamuhinduramo umuntu wifuza ngo uhindure imco ye n’uko yitereye kuko umuntu ahinduka ku bushake bwe. wowe mufate kandi umukunde uko ari.

Umubano wanyu ni byose.

Ntabwo ari kenshi uzasanga wishimira umwanya munini umara wandikirana n’inshuti zawe zisanzwe kuri facebook usubiza email baba bakwandikiye ahubwo uzasanga cyane witekerereza umuntu wikundira ndetse n’udukino mukunda kwikinira.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 14/11/2017 saa 11:12

munyunguye ubwenge murakoze cyane cyane
Kanda hano umusubize

ndagijimana j damour - 7/11/2017 saa 11:34

Ndabashimiye cyane. ndi shangi
Kanda hano umusubize

damascène - 7/11/2017 saa 04:32

murakoze nkuyemo byishi ntarinzi
Kanda hano umusubize

- 7/11/2017 saa 10:47

NUKURI NIBYOSHYE GUKUNDA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X