Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Antoine Hey yongeye kuvuga ku mavubi mbere yo kongera guhura na Ethiopia

Ni nyuma y’umukino Amavubi yabashije gutsinda Ethiopia ibitego 3-2 wabereye Addis Ababa mu guhatanira itike y’imikino y’afurika ihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu gihugu CHAN izabera muri Morocco umwaka utaha.


Nyuma y’umukino Antoine Hey yavuze ko nubwo batsinze umukino ubanza ariko batahita biha icyizere cy’uko babonye itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN kuko hakiri indi minota 90 y’umukino.

Yagize ati “Amahirwe dufite ni uko tuzakinira umukino wo kwishyura mu rugo ariko ntibizatubuza kwitegura ibiruseho mu mukino ubanza aho mbwira abakinnyi banjye gukomeza gushyiramo imbaraga dore ko bakiri bato”.

Avuga ko mu mupira w’amaguru byose bishoboka cyane ko imikino 90 y’umukino habamo impinduka nyinshi.

Yongeye agira ati “Muri uyu mukino abakinnyi banjye bagerageje kwihagararaho, berekana intego bafite muri uyu mukino ari nabyo batuhaye itsinzi”.

Biteganyijwe ko nta gihindutse ikipe y’igihugu Amavubi agera i Kigali ku isaha ya saa munani z’amanwa kuri uyu wa mbere.

Umukino wo kwishyura uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi na Ethiopia uzaba tariki ya 12 Ugushyingo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nshimiyimana sadiki - 8/11/2017 saa 17:03

Tuzanabapfunyikira tubereka kotwaridukeneye kujya muri moroc bana
Kanda hano umusubize

FLORENCE - 11/11/2017 saa 08:28

KOMEREZÀHO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X