Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Uwase Vanessa ngo ntazongera gufasha Sandra Teta gutegura ibitaramo

Miss Uwase Vanessa na Miss Sandra Teta ababazi bazi ko ubusanzwe ari inshuti magara.Ikindi kandi aba bakobwa basanzwe bazwiho gutegura ibitaramo by’umwihariko iby’abambaye imyenda isa(dressing Code).

Kugeza ubu rero Vanessa yabwiye umunyamakuru ko atazongera gutegura ibitaramo yewe ngo akaba atazongera no gufasha mugenzi we Teta kuko yasanze ngo atari ibintu bye.

JPEG - 25.5 kb
Miss Uwase Vanessa

Vanessa yaboneyeho gutangangaza ko yaretse inzoga kuko ibibi yazibonyemo biruta ibyiza yazisanzemo.

Iki Cyemezo ngo yagifashe nyuma y’uko yagerageje kuzireka ariko nyuma y’igihe bikanga akongera kuzisubiraho.Gusa kuri iyi nshuro ngo yafashe umwanzuro ko atazongera no kwihumurizaho.

JPEG - 72.2 kb
Teta na Sandra basanzwe ari inshuti

Uyu mwari yemeza ko yanyweye inzoga akazihamya,haba izikomeye cyanywa izoroheje zose arazizi bityo rero ngo bigiye kumworohera kuzivaho burundu bitewe n’intego yihaye kugeraho.

Avuga ko kuba yarasohokaga akazinywa na bagenzi be,byatumye yunguka inshuti ariko ngo igihombo nanone zamuteye no guhindanya isura ye kugeza ubwo yari amaze kuba iciro ry’imigani.

Yagize ati"Mbere yo gufata icyemezo cyo kureka ikintu ndabanza nkabiterezaho cyane, iyo nkunze ndakunda cyane, nanywa nabwo nkanywa cyane ariko iyo nemeje kubireka sinjya nsubira inyuma ngo nzongere kubikora. Ubu mfashe umwanzuro wo kureka ibisindisha izo nanyweye zirahagije naboneyemo ibyiza byinshi ndetse n’ibibi bihagije”.

Kugeza ubu ngo ubuzima yifuza kubamo ntiyabuvanga n’ubwo kunywa ibisindisha ngo agire icyo ageraho.

Miss Uwase Raissa Vanessa yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015.Yagiye avugwa mu rukundo kenshi ariko byaje kumenyekana cyane ubwo yakundanaga na Olivis ubarizwa mu itsinda rya Active n’ubwo nyuma baje gutandukana.

JPEG - 43.8 kb
Olivis na Vanessa bagikundana
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X