Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Biravugwa ko Producer Lick Lick ari mu buryohe bw’urukundo n’undi mukobwa utari Oda Paccy

Producer Lick Lick ari mu buryohe bw’urukundo yerekana amafoto y’umukunzi we nyuma y’uko agiye kuba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mbabazi Isaac yamenyekanye nka Lick Lick akaba Producer ukomeye wakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mbere ya 2013.Uyu musore yatandukanye n’umuraperi kazi Oda Paccy ndetse banafitanye umwana bisa Mbabazi.

Abinyujije ku rukuta rwa instagram akaba yerekanye umukobwa witwa Adaella Campbell bivugwa ko ari we bari mu munyenga w’urukundo kuri ubu.

Urukundo rwa Paccy na Lick Lick rwajemo ibibazo nyuma y’uko babyaranye umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu y’amavuko.

Aba bombi bigeze kongera kubyutsa umubano ubwo uyu musore yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga y’uko Paccy azajya kumusura ariko byarangiye atagezeyo.

Ibyabo byakurikiwe no gushwana no gusubizanya mu ndirimbo bombi bashyiraga hanze, mu Ukwakira 2015 Oda Paccy yashyize hanze indirimbo yuje ubukana no kugaragaza agahinda yanyuzemo.

Iyo ndirimbo ya yise ‘Ntabwo mbyicuza’, mu butumwa bukubiyemo busa n’ubukomoza kuri Producer Lick Lick wabyaranye awe umwana bakamwita Linka Mbabazi’.

Paccy yashyize hanze iyo ndirimbo nyuma y’uko muri Kamena 2012 Producer Lick Lick yari yashyize hanze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ aho mu mashusho yayo agaragaza agace gato k’amashusho acagagura amafoto ya Oda Paccy.

Muri iyi ndirimbo Producer Lick Lick yabwiraga Paccy ko aticuza inkurikizi zabaye hagati yabo nyuma yo kubyarana bakanatandukana.

Amafoto y’uyu mukunzi wa Lick Lick


Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/11/2017 saa 06:07

Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially (Imigani 5:15-20).Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Murumva ko imana izarimbura Billions/Milliards z’abantu ku munsi w’imperuka,kuko abantu bumvira imana ari bake cyane (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha n'inkumi,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.Aho gukoresha ubuzima bwacu dusuzugura imana,tujye tuyubaha,kugirango izaduhe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Iyo dupfuye twiberaga gusa mu byisi,ntabwo twazazuka.Ni ukugira ibitekerozo bibi.
Kanda hano umusubize

- 9/11/2017 saa 05:29

lick lick,urumunya gakungu pe?
Kanda hano umusubize

clemento - 8/11/2017 saa 18:04

Kibwa unjye ibivunga nka sujet batanze ibyo wavuze nta shingiro bifite
Kanda hano umusubize

clemento - 8/11/2017 saa 18:02

Kibwa uri ibwa koko nawakureganya
Kanda hano umusubize

Habimana - 10/11/2017 saa 11:09

Imana nti yandikwa ni nyuguti ntoya muzakosore bitabaye ibyo yaba icyigirwa mana
Kanda hano umusubize

MBABAZI JEAN LUC - 8/11/2017 saa 08:18

love other side is bad
Kanda hano umusubize

Kibwa - 8/11/2017 saa 03:07

Yari ataramenya gukingaho urukoma niyo mpamvu yatwaye inda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X