Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Mugiraneza (Migi) agiye gutera umugongo ikipe ya GorMahiah anakomoza kuri APR Fc

Migi atangaza ko agiye kuva mu ikipe ya GorMahia nyuma y’uko atanyuzwe n’ibihe yari yiteze muri iyi kipe anahakana amakuru yari amaze iminsi avugwa ko agiye gukinira ikipe ya APR Fc.

Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, agiye gutandukana n’ikipe ya GorMahia nyuma y’umwaka umwe gusa atangiye kuyikinira, avuye mu ikipe ya AZAM Football Club yo mu gihugu cya Tanzania.

JPEG - 18.1 kb
Mugiraneza J.Baptiste

Migi ntabwo yahiriwe n’umupira w’amaguru muri Kenya uko yabyifuzaga mu ikipe ya GorMahia, akaba ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kwerekeza ahandi yajya gukina, agatandukana n’iyi kipe yafashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere.

Yagize ati" Ntabwo aha byose bimeze uko nabyifuzaga, kuko naje kugira utubazo duto duto na bamwe bashakaga ko nakina ku ruhande tubivugana nabi, nyuma sinongera kubona umwanya wo gukina nka mbere."

" Abayobozi b’ikipe barashaka ko naguma hano nkasoza amasezerano yanjye, ariko ntabwo nabyemera kuguma aha ndi umusimbura, ntabwo ndi umukinnyi w’umusimbura."

Uyu musore wavuye mu Rwanda 2015 yerekeza muri Tanzania, yavuze ko yifuzwa n’amakipe atandukanye hirya no hino ariko atavuga ko hari ikipe iri hafi kuba yamwegukana kuko afite amasezerano agomba kubanza kubaha.

Mugiraneza Jean Baptiste byavuzwe mu minsi ishize ko yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC, kimwe na Tuyisenge Jacques, ariko uyu mukinnyi akavuga ko atari ukuri.

Ati" APR FC ni ikipe nubaha nakiniye igihe kinini ngiramo n’ibihe byiza cyane, ariko ntabwo turumvikana rwose."

" Hari amakipe nakubwira ko anshaka hirya no hino no mu Rwanda arahari, ariko nta kipe ndumvikana nayo, kuko ngomba kubanza nkatandukana na GorMahia."

GorMahia yabengutse Mugiraneza ubwo bahuriraga muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, aho Migi yafashije ikipe ye gutwara iki gikombe, itsinze GorMahia ku mukino wa nyuma ibitego 2-0 akinira AZAM FC.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/11/2017 saa 17:43

AZAZEMURI.EPR.
Kanda hano umusubize

- 8/11/2017 saa 07:38

niyi yizire murucaca nirwo rwamureze
Kanda hano umusubize

FLORENCE - 11/11/2017 saa 08:39

BINEZERO NIYO YASHOBORÀ KUMURERÀ
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X