Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Papa Francis yifatiye ku gahanga abashumba ba kiliziya bakoresha Telefoni mu misa

Nyuma y’uko mu minsi ishize Papa Francis yiyemereye ko asinzira mu gihe cyo gusoma misa,kuri ubu nawe yikomye abafite aho bahuriye no gutanga serivisi mu misa bakoresha telefoni zigezweho kandi bakiri aho misa isomerwa.

Papa fransis yabujije abashumba, abapadiri ndetse n’abahereza gukoresha telefoni zigezweho (smart phones) mu gihe bari mu misa cyangwa mu yandi materaniro.

Ibi Papa Francis akaba yarabifasheho icyemezo kuko ngo izo telefone zarogoye zituma badakurikira amateraniro neza ubwo yari mu materaniro mu isinagogi ya mutagatifu petero mu mujyi wa Vatican kuri uyu wa gatatu.

Papa Fransis yahwituye abashumba, abapadiri n’abahereza bitambo aho yababwiye ko amateraniro ari umwanya w’amasengesho atari umwanya wo gufata amashusho bakoresheje telefoni zabo.

Yagize ati”Iyo padiri ayoboye igitambo kera, aratubwira ngo imitima yacu nituyerekeze kuri Nyagasani, ntabwo atubwira ngo tuzamure telefoni zacu ngo dufate amashusho.”

Papa Francis yakomeje avuga ko ababazwa cyane no kubona abakozi b’Imana barogoya inyigisho ze, bagafotora cyangwa bafata amashusho, ibi bikaba byatumye abihanangiriza kutazongera gukoresha telefoni zabo mu materaniro.

Ati”Birambabaza cyane iyo nyoboye igitambo cya misa muri bazilica noneho nkabona telefoni nyinshi zifata amashusho, si uko ari k’ubw’imyemerere gusa ariko bapadiri, bashumba, ndabinginze ntibizongere pe!”

Papa Francis ni umunyarijentina w’imyaka 80 y’amavuko, uyu ashobora kuzemezwa nk’umwe mu bapapa bakoze udushya twinshi kuko kuva yajyaho akunda kuvugwaho ibintu byinshi bidasanzwe, ni umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, aho afite abamukurikira kuri twitter barenga 14.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AIME-NDAGIJE - 21/11/2017 saa 16:32

Kukiwahuumunu umutsima numuhekusupu?Yesu we koyabahaye umubiriwe na marasoye.
Kanda hano umusubize

Gerard - 11/11/2017 saa 06:54

Ibi nibyo rwose! No mu yandi madini/Amatorero twese twumvireho,iyi mpuguro y'Umushumba wa Kiliziya tuyumvire. Blessing.
Kanda hano umusubize

Ahonukuri Kuko ibyimana tujetumenya Kubitandukanya Nibyumubiri.
Kanda hano umusubize

Mazina Epa - 9/11/2017 saa 09:57

PAPA akunda gusoma MISA aho agiye hose.Ariko umuntu agomba kwibaza niba koko MISA ari igitambo cya YESU nkuko Gatolika ivuga.Buriya ngo UKARISITIYA ni umubiri wa YESU.Nyamara bayikora mu ifarini isanzwe.YESU yahaye umugati na divayi intumwa ze 12.Nyamara Paridi,abasenyeri na Papa,nibo bonyine binywera Divayi!!Gatolika ibatiza impinja,mu gihe YESU yadusabye kubatiza abantu bemeye,nukuvuga bazi ubwenge.Gatolika kandi ibatiza mu gahanga.Nyamara YESU n'Abigishwe be,binitswe mu mazi.KUBATIZWA,bivuga "kwinika mu mazi" (Immerger/to immerse).Umukristu nyakuri,yigana YESU n'abigishwa be.Nawe akajya kubwiriza abantu mu nzira no mu ngo z'abantu nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga.Iyo ukora ibinyuranye,ntabwo imana ikwemera (Matayo 15:9).Niyo mpamvu imana idusaba gushishoza,mu gihe duhitamo amadini (1 Yohana 4:1),kuko iyo usenga mu buryo budahuye na Bible,ntabwo imana yumva amasengesho yawe.Bityo ukazabura ubuzima bw'iteka muli paradizo kandi wibeshyaga ko uri umukristu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X