Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Umwuka w’ubusambanyi uhanganishije Mariah Carey n’uwari ukuriye abarinzi be

Uwari umurinzi wa Mariah Carey aramushinja kuba yarigeze gukoresha uko ashoboye ngo amutere irari maze amusunikire mu busambanyi.

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mariah Carey yongeye kugaruka cyane mu bitangazamakuru, nyuma y’inkuru isa nk’itunguranye y’uwahoze ari umurinzi we (Bodyguard) hagati ya Kamena 2015 na Gicurasi 2017, Michael Agnello umushinja ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kugeza ubu ibintu ntabwo ari byiza hagati y’uyu munyamuziki n’uyu mugabo wahoze ari umurinzi we aho ndetse kuri ubu yatanze ikirego yishyuza Mariah Carey asaga miliyoni 18 akimugomba nkuko TMZ yabitangaje.

Sibyo gusa. Mu myaka ibiri uyu mugabo yabaye hafi ya Mariah Carey avuga ko ngo yigeze kumwita umunazi n’andi mazina menshi y’abakora ivangura rishingiye ku bwoko no ku ruhu.

JPEG - 221.6 kb
Michael Agnello na Mariah Carey

Ikindi kandi uyu mugabo ashinja Mariah Carey ngo ni ihohotera rishingiye ku gitsina. Nk’uko akomeza abivuga ngo Mariah Carey yikoraga kenshi ibintu biganisha ku busambanyi kandi agakoresha uko ashoboye kose ngo amubone.

Yatanze urugero rw’umunsi umwe, mu gihe biteguraga urugendo maze uyu muririmbyikazi akamusaba kuza mu cyumba cye ngo amwimurire ibikapu bye. Ariko ubwo yahageraga yamubonye yambaye hejuru gusa akantu kabengerana kandi nako kadafunze. Avuga ko yashatse guhita asohoka ariko ngo uyu mugore yakomeje kumuhatiriza amusaba kwimura ibi bikapu mbere yo gusubirayo.

Abakikije Mariah Carey bahamije ko batangiye kugirana ibiganiro n’umunyamategeko wa Michael Agnello kugirango babashe gukemura ibi bibazo biri hagati yabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanyankore - 10/11/2017 saa 08:38

ihohotera ryabagabo mura bona ko rihari uyu mugore wamukurikiranye ashaka ko baryamana kungufu yaramuhemukiye namuhembe.
Kanda hano umusubize

Mazina Epa - 9/11/2017 saa 09:47

Kwishimisha muli sex,ni byiza cyane.Nicyo gituma imana yaduhaye sex.Ariko byemerewe gusa abantu bashakanye legally.Mujye mumenya ko abasambanyi bose,kimwe n'abajura,abicanyi,etc...ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo,ni ugutekereza nabi.Imana yashyizeho umunsi w'imperuka,kugirango izice abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Ibyakozwe 17:31 na Yeremiya 25:33.Abantu basuzugura imana,Bible ivuga ko bameze nk'inyamaswa zitagira ubwenge,ziba zitegereje kubagwa (2 Petero 2:12).Imana yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n'umuntu umwe,tubanje guca mu mategeko (Imigani 5:15-20).Niba wemera ko imana yakuremye,kuki utayumvira kugirango uzarokoke ku munsi w'imperuka,ukaba muli Paradizo?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X