Monaco cosmetics

Harmonize yaciye amarenga ku gushyira akadomo ku rukundo rwe na Jackline Wolper

Bisa n’ibyemejwe ko Harmonize atakiri mu rukundo byeruye n’uwari umukunzi we Jackline Wolper nyuma yo kugaragara arikumwe n’undi muzungukazi byavuzwe ko yasimbuje uyu mukinnyikazi wa Filme.

JPEG - 62 kb
Harmonize n’umutaliyanikazi

Umuririmbyi ukomeje kwigaragaza mu gihugu cya Tanzaniya Rajab wamenyakanye cyane nka Harmonize,yamaze gushyira ahagaragara amafoto arikumwe n’undi mukunzi we mushya w’Umutariyani ubwo Harmonize yari yitabiriye isabukuru y’uwo Mutaliyanikazi.

Ibi bibaye nyuma yaho Harmonize atandukanye n’ikizungerezi Wolper Jacqueline ,byagiye binavugwa ko uyu mukobwa yaba amutwitiye inda,ariko hagati yo gutandukana nta numwe muri aba bombi wagaragaje impamvu nyamukuru batandukanye.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mundirimbo nka Matatizo,Aiyola ,Niyambie Sawa n’izindi zaciye agahigo.dore ko amaze gushyira hanze mu minsi mike iyo bise Show Me afatanije n’abandi bahanzi bakomeye muri Tanzaniya nka Mavoko.

JPEG - 41.2 kb
Harmonize na Wolper bakiri kumwe

Nkuko Harmonize yabinyujije kuri Instagram mu cyumweru gishize nibwo yerekeye mu Butariyani mu kwizihiza isabukuru y’umukunzi we ,anamutembereza ahashoboka,dore ko yari yajyanye imodoka ye ihenze cyane yo mu bwoko bwa rimuzine(Limousine),bigarako bishimanye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X