Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Tour du Rwanda yuno mwaka hazakoreshwa cyane ikoranabuhanga

Mu gihe habura amasaha make ngo isiganwa ry’amagare mu Rwanda ngo ritangire,hamaze kumenyekana ko hazakoreshwa ikoranabuhanga cyane ugereranyije n’indi myaka yashize.

Tour du Rwanda ya cyenda mpuzamahanga izatangira kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017 yaciye agahigo k’ingengo y’imari aho izakoresha miliyoni 500 FRW, FERWACY yemeza ko abafatanyabikorwa biyongereye mu gihe uyu mwaka hazakoreshwa cyane ikoranabuhanga.

Bayingana Aimable, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko Tour du Rwanda 2017 izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 500 FRW gusa kubera agaciro k’ifaranga ngo nta tandukaniro n’imyaka yashize.

Bayingana Aimable avuga ko kuba bishyura ibintu bimwe mu madorali bituma agaciro k’iyi ngingo y’imari ijya ku ngana n’imyaka ishize.

Yagize ati “ Hari byinshi bizahinduka muri uyu mwaka cyane nk’ibirori by’umunsi ufungura ndetse na bimwe mu bikorwa amafaranga yabitangwagaho yarazamutse. Uyu mwaka tuzakoresha cyane ikoranabuhanga.”

Muri uyu mwaka, Tour du Rwanda yungutse abafatanyabikorwa batatu bakomeye biri mu byatumye aya mafaranga azamuka.

Tour du Rwanda ya 2014 na 2015 yakoresheje miliyoni 400 mu gihe iya 2016 yari miliyoni 430 FRW.

JPEG - 86.9 kb
Valens Ndayisenga

Nta kizahinduka ku bihembo byatangwaga haba ku ntsinzi y’umunsi cyangwa rusange kuko byo bigenwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga (UCI) bijyanye n’icyiciro cy’isiganwa, 2.1, 2.2 no ku rwego rw’Isi nka Tour de France.

Amakipe 17 yari yiyandikishije muri Kamena, Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani ntizitabira gusa abategura iri siganwa bavuga ko bagifite impungenge ku ikipe ya Maroc.

Yagize ati “ Haracyariho gushidikanya niba Maroc izakina Tour du Rwanda, ni ku nshuro ya mbere izaba igeze i Nyamata kimwe n’uko bwa mbere izakinwa n’Umunyacolombia.”

Mu bindi byahindutse, ntihazatangwa umwenda ku mukinnyi ukiri muto kuko umuterankunga w’uyu mwambaro yavuyemo ariko hazatangwa igihembo cy’umukinnyi wahatanye cyane (Most Aggressive) haba kuri buri munsi na rusange uzatangwa na Rwanda Tea.

Rwanda Motorcycle Company ikorera moto mu Rwanda izahemba Umunyarwanda wa mbere moto yitwa Inziza 125 ifite agaciro ka 1,184,000 FRW ndetse moto zabo nizo zikoreshwa muri iri siganwa zitwara abantu.

Inziza 125 niyo moto izahabwa Umunyarwanda wa mbere ifite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi 200 FRW

Iyi niyo Tour du Rwanda ya 2.2 ibanziriza iya nyuma kuko iya 2018 izaba muri Kanama mu gihe iya 2019 izaba ari 2.1 muri Gashyantare – Werurwe.

Imihanda ya Tour du Rwanda 2017

12/11Prologue – Kigali › Kigali (Km 3.3)

13/11Stage 1 – Kigali › Huye (Km 120.3)

14/11Stage 2 – Nyanza › Rubavu (Km 180)

15/11Stage 3 – Rubavu › Musanze (Km 95)

16/11Stage 4 – Musanze › Nyamata (Km 121)

17/11Stage 5 – Nyamata › Rwamagana (Km 93.1)

18/11Stage 6 – Kayonza › Kigali (Km 86.3)

19/11Stage 7 – Kigali › Kigali (Km 86.3)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sikubwabo - 10/11/2017 saa 16:36

Niba ari uko nsomye nihuta simbizi. Ntabwo mbashije kumenya ikoranabuhanga rizakoreshwa iryo ariryo. Uwaba yabibonye yandangira. Murakoze
Kanda hano umusubize

Eric - 19/11/2017 saa 04:28

Nange Nuko!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X