Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ba Mayor nibatabwira ba Dj gucuranga indirimbo yanjye"Inshyushyu"bazaba abanyuma mu mihigo-Senderi

Umuhanzi Senderi International Hits yasohoye indirimbo yise "Inshyushyu" ikubiyemo ubutumwa bw’imiyoborere myiza ariko aza gushyiraho amahame ko ngo mu igihe abayobozi b’uturere batabwiye aba Dj kuyicuranga ngo abaturage bayumve bazaba abanyuma mu mihigo.


Mu kiganiro yahaye imirasire.com,Senderi yavugaga ashimangira ko mu gihe ubuyobozi bw’inzego zibanze zizakomeza gushyira ingufu mu gukoresha indirimbo zo hanze mu birori bitandukanye bazaba abanyuma,ariko ngo mu gihe babwiye abavanzi b’imiziki gukina indirimbo yise "Inshyushyu"bizabahesha amahirwe yo kuba abambere.

Senderi avuga ko kuvugurura indirimbo yari asanzwe akoresha, agakora irimo ibyuma byinshi kandi ibyinitse cyane ari uburyo bugezweho bwo gufasha abaturage ndetse n’abayobozi kwishima ndetse no kongera imbaraga mu gutuma abayobozi bakora cyane.

Senderi yakomeje avuga ko impamvu atari gukora indirimbo nyinshi ari mu rwego rwo kwirinda kumenyereza abafana be ibyo atazakomeza kubona kuko umuntu wese akora ibikorwa runaka bijyanye n’ubushobozi afite kandi ngo we ubukene bumumereye nabi.

Senderi International Hits ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunze kuririmba indirimbo zifashishwa mu bikorwa bya Politike cyane cyane igihe cy’ibirori aho afite indirimbo zifashishwa ku munsi w’intwari, umusi w’ubwigenge, mu gihe cy’icyunamo ndetse no ku munsi wo kwibohoza n’izindi zijyana n’amatora.

Gusa nanone akunze kugaruka ku bukene bwe butajya bupfa kumushiraho,kuko no mu minsi ishize imodoka ye yafotorewe aho yapfiriye maze igihe abajijwe impamvu atayihakura agasobanura ko ubukene bukimwugarije.

Senderi ajya akunda kgutunga agatoki itangazamakuru ko ariryo nyirabayazana y’ubwo bukene mu gihe ngo atangaje ibintu runaka bo bakabibyazamo ibindi maze bigahindura inyito.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rwikangura - 12/11/2017 saa 08:06

Uyu Mugabo ni uwo gushyigukirwa numuhanzi mwiza ndetse anikundira cyane Ubuyobozi bimurimo by'umwimerere . Azamurwe ndabimisabiye
Kanda hano umusubize

Hit - 11/11/2017 saa 09:05

Nyabuneka mugerageze abone amafaranga yo gukoresha imodoka ye.
Kanda hano umusubize

Rutagengwa cassien - 10/11/2017 saa 15:27

Ntkindi nimihigo ikomeje senderi??????? Komezimihingo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X