Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ikigage nicyo kizaba izimano mu iserukiramuco ry’imbyino gakondo rizaririmbamo bamwe mu bari abarokore

Abahanzi batandukanye bakomeye barimo Mani Martin na Patrick Nyamitari,nibo bazaririmba mu iserukiramuco ry’imbyino gakondo rigaragaramo ikigage n’urwagwa ndetse n’ibindi bigaragaza umuco nyarwanda.


Abakunzi b’imbyino n’indirimbo gakondo n’abanya-Musanze by’umwihariko ntibazicwa n’irungu kuko mu Karere ka Musanze hagiye kubera iserukiramuco ry’izo mbyino.

Iryo serukiramuco ry’imbyino gakondo z’abahanzi bo mu Rwanda ryiswe “Kaci Kaci” rizabera muri ako karere ku wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017.

Biteganyijwe ko muri iryo serukiramuco hakazanerekanwa bimwe mu bikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bikorwa mu Rwanda cyane cyane ibikorerwa mu Karere ka Musanze.

Hazamurikwa kandi umwimerere w’ikigage n’urwagwa n’ururimi rw’abanya-Musanze ndetse ngo abazaryitabira bazigishwa no kumasha.

Ni igikorwa kizagaragaramo abahanzi bo mu Rwanda barimo Mani Martin, Patrick Nyamitari, Andy Bumuntu, Jules Sentore, Yemba Voice, Eric 1key, Peace Jolis, Moyize n’abandi.

JPEG - 88.4 kb
Nyamitali wahoze aririmba gospel azaririmba muri iri serukiramuco

Sibomana Alexandre, umwe mu bategura icyo gitaramo avuga ko bashatse kongera kwereka Abanyarwanda bumwe mu bukungu utasanga ahandi buri mu mu muco w’u Rwanda.

Ni n’umwanya ngo wo gukangurira abakiri bato gukura bakunda umuziki gakondo w’u Rwanda n’ibikorerwa mu Rwanda.

Agira ati “Dufite ubukungu bwinshi duhishe mu muco wacu, turashaka kubwereka isi yose n’abato bityo bakurane ubwo buryohe bw’umwimerere w’Abanyarwanda.”

Akomeza avuga ko hatumiwe abanyamuziki bazwiho umuziki w’umwimerere ufite aho uhuriye n’umuco nyarwanda.

Ati “Twatumiye abahanzi b’abahanga hano mu Rwanda bafite umwimerere w’umuco nyarwanda baririmba inyumva nkubone (Live) ku buryo twizera ko umuntu wese ukunda umwimerere mu buhanzi bw’u Rwanda azaba ari i Musanze.”

JPEG - 201.2 kb
Mani martin nawe wahoze aririmba muri ADEPR azaba ahari

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa ngarukamwaka hazabanza kwerekanwa ibikorerwa muri Musanze no mu Rwanda muri rusange, higishwe uko bamasha (kurasa) hakurikireho igitaramo cy’amatorero n’abahanzi no gusabana banywa ikigage n’urwagwa kugeza mu gicuku.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Marcy - 21/11/2017 saa 22:31

This page dеfinitely һаs all of tһe info Ι neеded concerning tһiѕ subject ɑnd dіdn't кnow wһo to ask. Feel free tⲟ visit my pɑgе [thethaominhphu.com->http://thethaominhphu.com/may-massage-may-rung-giam-beo/]
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 08:28

"Umwami Wacu Yesu Kristo watuguze amaraso y' igiciro kinshi aradukeneye " Umwanzi ari kutwishima hejuru kko twasubiy' inyuma, dukanguke bakristo twegure intwaro zacu dutabare kandi turanesha mu Izina rya Yesu.
Kanda hano umusubize

JACK - 14/11/2017 saa 10:43

Rwose amakuru muduha ni sawa ariko rimwe na rimwe muradusetsa. Ngo abahoze ari abarokore nibo bazaririmba mu kirori cy,ikigage n'urwagwa ARIKO RATA NTA NUKUNDI MWABIGENZA MUBA MUBAKEBUYE NUKO BATUMVA.MUTUBWIRIRE ABO BAGABO KO YESU AKIBAKUNDA EVEN IF BASIGAYE BARIRIMBIRA AGATAMA.
Kanda hano umusubize

AMAKURUIRUSIZI - 12/11/2017 saa 17:39

AMAKURURUSIZI
Kanda hano umusubize

zoub - 12/11/2017 saa 10:53

Nibyiza kbx ndabakunda
Kanda hano umusubize

fabrice RUGWIZANGOGA - 11/11/2017 saa 08:16

Iki gitaramo ni cyiza rwose kiziye igihe,nimukomeze natwe turabakurikiye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X