Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Tour du Rwanda:Aleluya Joseph yaciye mu rihumye bagenzi be ababana uwa mbere

Ku i saa yine zuzuye ni bwo abakinnyi bari bahagurutse kuri gare ya Kacyiru, ariko bageze ku Gitikinyoni nibwo hatangiye kubarwa ikilometero cya mbere ari nabwo isiganwa nyirizina ryari ritangiye.


Bacyambuka Nyabarongo, abakinnyi bane barimo Rugamba Janvier na Hakiruwizeye Samuel ba Les Amis Sportifs, Nizeyimana Alex wa Benediction Club ndetse na Redwell Ebrahim baje gucomoka mu gikundi maze basiga abandi.

Nyuma y’aho Hakiruwizeye Samuel yaje guhita asiga abandi ndetse aza no gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 20, akomeza kuyobora isiganwa kuva Kamonyi-Musambira-Ruhango na Nyanza, aho yatangiye kugenda asatirwa n’igikundi, haza gusigaramo umunota umwe.

Barenze i Nyanza uwitwa Cameron McPhaden ukinira ikipe ya Lowestrates yo muri Canada, yaje gusatira Hakiruwizeye,kugeza ubwo hasigaramo ikinyuranyo cy’amasegonda 19 gusa, biza kurangira n’igikundi cyose kimushyikiriye maze batangira kugendera hamwe.

JPEG - 56.8 kb
Aleluya Joseph wanikiye bagenzi be

Bagiye kugera i Rusatira, Aleluya Joseph yaje guca mu rihumye abandi bakinnyi, aragenda arabasiga ndetse anashyiramo amasegonda 24.

Uko bakurikiranye mu gace ka Kigali-Huye

1- Aleluya Joseph (DDC)
2- Main K (DDC)
3- Mebrahtom (Eri)
4- Eyob M. (DDC)
5- Debretsion A. (Eri)

Uko bakurikirana ku rutonde rusange

1- Aleluya Joseph (DDC)
2- Nsengimana J. (RW)
3- Ndayisenga V (TIR)
4- Debod S. (DDC)
5- Kangangi S. (BAI)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugisha alex - 14/11/2017 saa 06:26

hareruy najye murinyum kandi ndamwizeye Gus dukomez kumufana vane
Kanda hano umusubize

mugisha alex - 14/11/2017 saa 06:19

hareruy najye murinyum kandi ndamwizeye Gus dukomez kumufana cane
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 13/11/2017 saa 12:44

Kuki.abanyamahanga.bazingonibo.bazikunyongigare.reka.babereke
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X