Monaco cosmetics

Anne Kansiime yanze gutangaza icyamutandukanyije n’umugabo we

Mu gihe hatarashira igihe kinini bitahuwe ko Kansiime yatandukanye n’umugabo we,nyir ubwite nawe yaje gushimangira iby’aya makuru ariko yirinda gutangaza impamvu y’iyo gatanya.


Umunyarwenya wo muri Uganda umaze kwamamara mu bihugu bitandukanye ku Isi yavuze ko yatandukanye n’ umugabo bari bamaranye imyaka ine.

Anne Kansiime yabitangarije kuri paji ye ya facebook aho akurirwa n’ abarenga miliyoni ebyiri.

Yagize ati “O.J nanjye ntabwo tukiri kumwe. Impamvu yo kuba tutakiri kumwe nta wundi ukwiye kuzimenya, keretse twe babiri”

Muri 2013 nibwo Gerald Ojok ukora muri kaminuza ya Kyambogo yasezeranye na Anne Kansiime yakora ibirori by’ ubukwe bwa gakondo.

Mu minsi yashize Anne Kansiime yagiye agaragara mu bitaramo atari kumwe n’ umugabo we, bitangira kuvugwa ko ko uyu mugore yaba aha umwanya munini akazi kurusha kwita ku rugo rwe. Anne Kansiime avuga ko atakiba mu rugo rwe I Kampala.

Tubibutse ko Kansiime na Gerald nta mwana n’umwe bafitanye.Ibi binashingirwaho havugwa ko ariyo ntandaro yo gutandukana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Butera Eugene - 15/11/2017 saa 02:37

bazasubirana ubwo babiziranyeho iyo bashaka kutandukana bari kujya kurukiko (nigihe cyuko hagira uwisibiraho mubyo batumvikanaho)
Kanda hano umusubize

Bizimana Simon James - 13/11/2017 saa 12:39

Niko bigenda iyo byanze biba byanze! Gusa imyaka ine ni myinshi bari bamaze kumenyana kuburyo bakoroherana!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X