Monaco cosmetics

Tanzania:Urukiko rwanzuye ko Elizabeth ushinjwa kwica Kanumba afungwa imyaka ibiri

Mu ruhando rwa Cinema yo muri Tanzania hongeye gucika igikuba nyuma y’uko Lulu ushinjwa kwica Kanumba yakatiwe gufungwa imyaka igera kuri ibiri.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 13 Ugushyingo 2017 nibwo umucamanza Jaji Sam Rumanyika yasomye umwanzuro w’urukiko ku cyaha cyakozwe na Elizabeth Michael Lulu maze bemeza ko abatanga buhamya bose yatanze byari amatakirangoyi ahamwa n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we Steven Kanumba .

Umucamanza yagize ati” Taliki 7 umwaka wa 2012,Lulu yafunzwe azira kwica uwari umukunzi we Steven Kanumba,nyuma yarafunguwe by’agateganyo bamusaba gutanga abagabo bamushinjura.

Yakomeje agira ati"Umutangabuhamya yatanze yemeje ko ngo Lulu yamubwiye ko Steven Kanumba yari yasinze yitura hasi.Nyuma y’uwo mutangabuhamya undi yatanze niwe wamugwishije mu mutego kuko we yemeza ko babanje kurwana bapfa ko Lulu amuca inyuma,bidatinze bumva Lulu ari gutaka ngo Kanumba arapfuye.”

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, nyina wa Kanumba yasohotse mu rukiko asuka amarira. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yavuze ko anyuzwe n’akazi urukiko rwakoze.

Nyuma yo kumenya ko Lulu yakatiwe gufungwa imyaka 2 azira kwica uwahoze ari umukunzi we akaba n’umukinnyi wa filimi mugenzi we Stiven Kanumba, ibyamamare bitandukanye bikoresheje uburyo bw’imbuga nkoranyambaga byagaragaje akababaro bitewe no kuba Lulu yafunzwe.

Mu byamamare byagerageje kwihanganisha Lulu ku mwanya wa mbere harimo Diamond, Wema Sepetu, umunyamategeko akaba n’impirimbanyi y’imyidagaduro muri Tanzania, Albert Msando n’abandi.

JPEG - 75.7 kb
Elizabeth wakatiwe gufungwa imyaka ibiri


Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

olivier025@gmail.com - 21/11/2017 saa 12:12

umukobwa ufite vih ariko akaba akeneye umukunzi azampamagare kuri 0788607489
Kanda hano umusubize

nkundabagenzi christophe - 15/11/2017 saa 17:16

umuntuwifu zaumukunzi wabayaramubu ze ndahari cyanepe apfakuba afitubushobuzi yaba umukobwa cg umudamu kuvakumyaka 20-35 ntacyibazo urukunda nzarumuha nzamutetesha UK abyifuza ntago aramareshya mujyeni nzamukunda peeee!!!!!!!!! tele 0726163261
Kanda hano umusubize

Gahinda - 14/11/2017 saa 11:30

IBINTU BIGEZE KURE IYISI TURIMO IRANANIWE. UMUNTU YICUNDI BAMUKATIRE IMYAKA 2 HANYUMA ABANDI BAVUZIYABAHANDA NGO KUKI YAFUNZWE ?? IKIMUGA CYO MURI AFRIKA YEPFO KISHE UMUKUNZI WACYO NUBU ARACYAKURIKIRANWA KUBERA BAMUKATIYE IMYAKA MIKE NGIRANGO NI 6 BAMUKATIYE.
Kanda hano umusubize

angeliqwe - 14/11/2017 saa 09:27

urukiko rwakoze akazi kakeza
Kanda hano umusubize

jado - 13/11/2017 saa 17:57

bamuhane bikomeye
Kanda hano umusubize

WOA - 14/11/2017 saa 05:45

NTIYABISHAKAGA
Kanda hano umusubize

samu irene - 15/11/2017 saa 15:47

umuntu yicudi ngontiyabishakaga iyimyaka ntihagije uyuvuzeko atabishakanga adusomere itegeko ryokwica atabishaka icyo bihanishwa.
Kanda hano umusubize

samu irene - 15/11/2017 saa 15:49

umuntu yicudi ngontiyabishakaga iyimyaka ntihagije uyuvuzeko atabishakanga adusomere itegeko ryokwica atabishaka icyo bihanishwa.
Kanda hano umusubize

anicet - 15/11/2017 saa 17:07

mushishozikabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X