Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Sweden yasezereye Ubutaliyani bihurirana no gusezera kwa Buffon

Ikipe y’igihugu ya Sweden yasezereye ikipe y’Ubutaliyane inanirwa kwisanga mu gikombe cy’isi nyuma yo kunganya 0-0.


Mu marira menshi, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani akaba n’umunyezamu wayo; Gianluigi Buffon yasezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yaho bananiwe kubona itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya ubwo basezererwaga na Sweden nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura.

Ubutaliyani bwari bwakiriye Sweden mu mukino wa kamaramapaka wo kwishyura bwaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza bwananiwe kukishyura ngo butsinde n’ikindi, maze bubura itike ku nshuro ya mbere kuva mu 1958, bivuze uko nyuma y’imyaka 60 aribwo bwa mbere hazaba igikombe cy’Isi kitarimo iki gihugu cyacyegukanye inshuro enye zose ndetse cyari cyabashije kwitabira iri rushanwa rikomeye mu nshuro 15 ziheruka.

Buffon w’imyaka 39 usanzwe ukinira ikipe ya Juventus yagize ati: "Biteye isoni kuba umukino wanjye wa nyuma uhuriranye no kunanirwa kubona itike y’igikombe cy’Isi."

"Buri wese ni uko kunengwa. Ntawe ukwiye gushyirwaho amakosa wenyine."

Abandi bakinnyi b’Ubutaliyani basezeye mu ikipe y’igihugu ni Andrea Barzagli wa Juventus na Daniele de Rossi wa AS Roma mu gihe na Giorgio Chiellini byitezwe ko na we ashobora gusezera.

JPEG - 51.5 kb
Abafana ba Italy bumiwe babuze tike y’igikombe cy’isi

Umutoza w’Ubutaliyani Giampero Ventura ufite amasezerano azagera mu 2020, yaje mu kiganiro n’itangazamakuru akerewe iminota 90 kuva umukino urangiye, avuga ko atigeze asezera kuko ataravugana n’abayobozi be.

Ibihugu 29 bimaze kubona itike ni:

Igihugu kizakira : Uburusiya
CONMEBOL : Brazil, Uruguay, Argentine, Colombia.
Asia : Arabie Saoudite, Iran, Ubuyapani, Korea y’Epfo.
UEFA : Ububiligi, Espagne, Ubudage, Ubwongereza, Pologne, Iceland, Serbie, Ubufaransa, Portugal, Ubusuwisi, Croatie, Suède.
CONCACAF : Mexique, Costa Rica, Panama.
CAF : Tunisia, Maroc, Misiri, Nigeria, Sénégal.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

babla - 16/11/2017 saa 04:53

nakomerezaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X