Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi ukizamuka Safi Madiba yashyize hanze indirimbo yakoranye na Meddy-Yumve

Ubusanzwe izina Safi rirazwi mu ruhando rwa muzika Nyarwanda by’umwihariko ryamenyekanye cyane akibarizwa mu itsinda rya Urban Boys.


Gusa kuba yaramenyekaniye muri iri tsinda,ntibikuyeho ko kugeza ubu ari umuhanzi ukizamuka kuko yatangiye gukora umuziki ku giti cye hatagendewe ku bigwi bye muri Urban Boyz.

Uyu musore rero ku ikubitiro akaba yashyize hanze indirimbo yise "Got it"yakoranye na Meddy.Amajwi yayo yakozwe anatunganywa na Producer Madebeat, mu gihe amashusho yayo nayo arimo gutunganywa Sasha Vybz wo muri Uganda.

Iyi ndirimbo ibimburiye izindi,isohotse mu gihe birimo kuvugwa ko Safi afite izindi ndirimbo nyinshi yamaze gukora ariko zitarasohoka harimo n’iyo yakoreye muri tanzania muri studio ya Wasafi Records y’umuhanzi Diamond Platnumz.

Safi yatangiye umuziki ku giti cye,nyuma y’uko atangaje ko atakibarizwa mu itsinda rya Urban Boyz.Aha yatangaje ko icyatumye avamo ari uko atabona ejo hazaza haryo,icyakora amakuru menshi akavuga ko ahanini ari amakimbirane yahoraga hagati ye na Nizzo.

Mu kiganiro Humble Jizzo na Nizzo baherutse kugirana n’itangazamakuru,bavuze ko mu gihe Safi ashatse kugaruka muri iri tsinda ataryinjiramo uko yishakiye ahubwo ko bagomba kwicara bakabiganiraho bigafatirwa umwanzuro,naho ngo iri tsinda ryo rizakomeza ibikorwa byaryo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/11/2017 saa 14:59

madiba jyendabona wagizekutanyurwa.
Kanda hano umusubize

- 15/11/2017 saa 10:53

umunyamakuru se aragira isoni zo kuvuga ukuri arikuzamuka kugiti cye kuko twari tumuzi muri urban boys
Kanda hano umusubize

- 15/11/2017 saa 06:57

safi komerezaho turakwemera kbs
Kanda hano umusubize

kapalata batachoka AUGUSTIN - 15/11/2017 saa 06:24

kabisa uyu musore safi madiba ndamwemera cyane akomeze atere imbere!
Kanda hano umusubize

babla - 16/11/2017 saa 04:42

nakomerezaho ariko yigumuye kuribagenzibe yikanze cash zabadiasipora nizimushirana azabibuka batakimukeneye
Kanda hano umusubize

kapalata batachoka AUGUSTIN - 15/11/2017 saa 06:22

ndabona uyu musore safi ndamakosa afite kuva muri urban boyz
Kanda hano umusubize

- 15/11/2017 saa 06:12

safi turakwemera
Kanda hano umusubize

- 15/11/2017 saa 02:31

mwaramuste ni erisa narumugabo ntihabwintebe ibigwi ntabijye ndana birimura urban boys safi sisosi yasize mwi cnishi
Kanda hano umusubize

- 14/11/2017 saa 19:47

hhhhhh wamunyamakuruwe uri amateur wujuje ibyangombwa kbx umuhanzi ukizamuka ntasoni
Kanda hano umusubize

ABAYISENGA - 14/11/2017 saa 16:53

Safi madiba tell them that the sky is not limit and for us as your fans,we will be with you.
Kanda hano umusubize

ABAYISENGA - 14/11/2017 saa 16:50

You Safi tell them that the for us as your fans,we will be together forever
Kanda hano umusubize

peter H - 14/11/2017 saa 13:07

Hiyi nyimbo ni nzuli dver. Uyu mutype bariya ba nizzo bari baramwibye kabisa. Ahatangiye neza. Bravo Safi!
Kanda hano umusubize

gasagure fabien - 14/11/2017 saa 18:50

yes safi turamwemera
Kanda hano umusubize

hhhh - 14/11/2017 saa 10:29

ntasoni wamunyamakuru we ngo umuhanzi ukizamuka, ubwose wamutanze mumuziki wewe wanditse ibibintu koko.
Kanda hano umusubize

chris - 14/11/2017 saa 09:04

munyeretse ko mukiri amateur. ni gute uvuga ngo umuhanzi ukizamuka. ubu aka Kanya wiyibagije ibigwi bya safi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X