Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uganda:Ntibyifashe neza mu itsinda rya Goodlife

Mu itsinda rya Goodlife ntibyifashe neza kuko umwe mukurikiranaga inyungu z’iri tsinda yirukanywe bikavugwa ko yazize ubujura.

Rimwe mu matsinda akomeye ya muzika muri Uganda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, Radio & Weasel ryamaze kwirukana umwe mu bajyanama 3 ryari rifite.

JPEG - 51.9 kb
Lawrence Labejja wambaye umupira utukura wirukanywe azira ubujura

Nk’uko babicishije ku rukuta rwabo rwa Instagram aba bagabo bavuze ko uyu wari umujyanama wabo batagikorana. Bagize bati “Uyu muntu ntakiri umukozi wa Goodlyfe Magic Limited. Umuntu wese uzakorana n’uyu twavuze, Labeja Lawrence azamenye ko akorana na we ku giti cye.”

Nk’uko umwe mu nshuti za hafi z’abagize iri tsinda yabitangarije Bigeye ngo uyu mugabo yirukanywe azira ibibazo by’amafaranga. Bivugwa ko ngo yaba yaribye amafaranga agera kuri miliyoni y’amashilingi ya Uganda mu gitaramo.

JPEG - 41.9 kb
Uwari umujyanama wirukanywe na Goodlife

Labeja Lawrence yatangiye gukorana na Goodlyfe mu mwaka wa 2014, nyuma yo gutandukana na Bobi Wine, akaba yakoraga muri iri tsinda nk’ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi (Business Manager).

Umuntu wese ugerageje gukorana na goodlife ntibikunze kumuhira uko abyifuza kuko na Jeff Kiwa wigeze kuba umujyanama wabo yarirukanywe kuri ubu akaba akunze guterana nabo amagambo ahanini bamushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Ak47.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X