Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Tour du Rwanda:Simon Pellaud niwe wegukanye etape ya Nyanza-Rubavu

Irushanwa rya Tour du Rwannda rirakomeje,aho kuri ubu etape ya II irangiye abanyarwanda babuze amahirwe yo gukomezanya umwenda w’umuhondo.

Etape ya Nyanza- Rubavu ikomeje kubera Abanyarwanda ibamba, umukinnyi witabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere niwe wegukannye iyi Etape ndetse anegukana umwenda w’umuhondo.

Simon Pellaud yacomotse aca ku basore b’abanyarwanda barimo Nsengimana na Ndayisenga abacaho rwose arabasiga agera ku murongo ari imbere ahita yegukana umwambaro w’umuhondo kubera intera nini yasize abandi bose.

Nsengimana Bosco yabwiye itangazamakuru ko habayeho ubufatanye buke, bisa nk’aho bacungana, n’ubwo yari ari ku mwanya wa kabiri.

Ati "Twari dufite umuntu wagombaga kudufasha, Valens ariko ntabwo yabikoze ahubwo yatatse,”

JPEG - 103.7 kb
Team Rwanda 2017

Naho Byukusenge Patrick akaba na kapiteni w’ikipe y’u Rwanda we yagize ati “Habuze ubwumvikane ku bakinnyi twari turi hamwe imbere, birashoboka ko n’umwambaro twawuta burundu kubera kutumvikana kw’abanyarwanda. biraterwa no kudashyira hamwe.”

JPEG - 76.2 kb
Aleluya Joseph ntiyahiriwe na Etape Nyanza- Rubavu

Mu bakinnyi baje imbere umunyarwanda wagerageje kuza hafi ni Ndayisenga Valens waje ku myanya wa gatatu, aka gace ka Nyanza Rubavu nta munyarwanda wari wagatsinda kuva kashyirwa muri Tour du Rwanda.

Umusore Pellaud Simon wegukanye agace ka Nyanza-Rubavu akomoka mu Busuwisi akaba asize abandi bakinnyi 70 mu rugendo rungana n’ibirometero 18.6

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko akinira ikipe ya Team Illuminate yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2013, yabaye uwa mbere muri Shampiyona yo mu Busuwisi mu batarengeje imyaka 23, ndetse mu 2014 na 2016 ahagararira igihugu cye mu marushanwa akomeye yo ku isi.

Uko bakurikiranye mu gace ka Nyanza-Rubavu
1.Simon Perraud (ILU): 4:32’30"
2. Jeannes Mathieu (ARA);
3.Munyaneza Didier (RWA);
4.Kangangi Suleiman (BAI);
5.Eyob Metkel (DDC)

Uko urutonde rusange ruhagaze kugeza ubu:
1.Perraud Simon (ILU): 7:50’22"
2.Areruya Joseph (DDC): 7:51’22"
3.Ndayisenga Valens (TIR)
4.Kangangi Suleiman (BAI)
5.Byukusenge Patrick (RWA)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

narcisse - 15/11/2017 saa 02:18

ikipe y urwanda lkomeze igerageze tuyirinyuma KBS
Kanda hano umusubize

kuro - 15/11/2017 saa 01:26

akinira illuminati nyine
Kanda hano umusubize

niyonzima olivier - 14/11/2017 saa 23:37

ayayy umuzungu yatweretse musiyipine kbs
Kanda hano umusubize

- 14/11/2017 saa 13:14

igitsina gore
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X